Abahatanira kuba Miss Rwanda 2022 bahawe ikizamini cy’umuco

Ba nyampinga bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022 mu gihe bageze kure bitegura umunsi wa nyuma w’irushanwa, bahawe ikizamini kijyanye n’ubumenyi ku muco (Culture Challenge).

Ni ikizamini cyabaye ku wa Gatatu, tariki 16 Werurwe 2022. Mu bikorwa bya muri Miss Rwanda cyiyongera ku bindi bizamini bitangirwa ibihembo muri iri rushanwa nka Sports Challenge, Talent Show na Most Innovative Project.

Ikizamini cy’umuco kigira uruhare mu bituma haboneka umukobwa wegukana ikamba rya Miss Hertage nubwo atari cyo cyonyine kibigena kuko hari n’akarusho k’imbyino abakobwa bashobora kugaragarizamo umuco ndetse no mu bindi bikorwa bagenda bakora bifite aho bihuriye n’umuco.

Umukobwa ubaye Miss Heritage ahembwa na Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Primus agahabwa miliyoni 5 Frw.

Muri iki kizamini cya Culture Challenge kiri mu bitanga Miss Heritage muri Miss Rwanda abahatanira ikamba babajijwe ibibazo bikurikira:

  1. Ni iki ubona cyakorwa ngo urubyiruko rw’u Rwanda rurusheho gukunda no kurangwa n’umuco nyarwanda ndetse n’indagagaciro zawo?
  2. U Rwanda rufite Ingoro Ndangamurage zitandukanye. Izo Ngoro zafasha zite urubyiruko kumenya amateka, umuco n’imibereho by’Abanyarwanda?

Iki kizamini kizakosorwa n’Inteko y’Umuco isuzume ubumenyi bw’aba bakobwa mu myumvire bafite kuri izi ngingo ebyiri babajijweho.

Miss Rwanda

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *