Nshuti Muheto Divine ni we Miss Rwanda 2022

Nshuti Divine Muheto wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2022 afite imyaka 19, ni umunyeshuri urangije amashuri yisumbuye akba yari ahagarariye Intara y’Uburengerazuba.

Umushinga wa Muheto ni uguteza imbere umuco wo kuzigama mu rubyiruko binyuze muri ‘Igiceri Youth Program’.

Yabaye Nyampinga wa 12 watowe mu mateka y’iri rushanwa ku butaka bw’u Rwanda.

Miss Muheto azahembwa imodoka nshya yo mu bwoko bwa Hyundai Venue yatanzwe na Hyundai Rwanda. Buri kwezi azajya ahabwa umushahara wa 800 000 Frw mu mwaka wose azamarana ikamba.

Mu bindi yemerewe harimo inkunga izatangwa na Africa Improved Foods mu gushyira mu bikorwa umushinga we. We na begenzi be icumi bageze mu cyiciro cya nyuma beremewe buruse na Kaminuza ya Kigali.

Miss Nshuti Divine Muheto asoje amashuri yisumbuye muri Fawe Girls Gahini i Kayonza mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG).

Miss Rwanda

Leave a Comment

Your email address will not be published.