Ba nyampinga bakoze ikizamini cyo kugaragaza ubumenyi rusange / Oral Assessment (Amafoto)

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Werurwe 2022, abakobwa 19 bari mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022 bakoze ikizamini cyo gusubiza ibibazo bigaragaza ubumenyi rusange mu buryo bw’imbonankubone imbere y’abatanga amanota.

Miss Rwanda ni irushanwa rishingiye ku bwiza, ubwenge n’umuco. Ni muri urwo rwego, abahatanira kuba Miss Rwanda 2022 bose babajijwe ibibazo bitandukanye aho bahitaga batanga ibisubizo ku munwa.

Ni kimwe mu bikorwa bitandukanye biranga umwiherero bigatanga amanota ageza umwe mu bahatana mu myanya 10 ya mbere. Ni icyiciro cyayobowe na Jolly Mutesi, James Munyaneza na Malik Shaffy Lizinde.

Buri mukobwa yahawe umwanya urambuye wo gusubiza ibibazo bitandukanye byari byateguwe ndetse no kugaragaza ibitekerezo bye ku ngingo zitandukanye. Bahali Ruth ni we wabimburiye abandi muri iki kizamini.

Ikizamini cyo ku munwa kijyanye no gusuzuma ubumenyi rusange bw’abari mu irushanwa & ibyo bigiye mu mwiherero, binyuze mu bibazo n’ibisubizo batanga.

Ku mwanya wa kabiri hakurikiyeho Ikirezi Musoni Kevine. Abagize Akanama Nkemurampaka bamenya imitekerereze ya buri mukobwa bashingiye ku byo yavuzeho n’uburyo yabivuzeho. Abahatana bafite uburenganzira bwo gusubiza mu rurimi urwo ari rwo rwose bahisemo.

Umwe mu bahatana, Leila Franca Kalila asubiza ikibazo cy’uri mu Kanama Nkemurampaka Malik Shaffy Lizinde. Mu gihe cy’iri suzuma ryo ku munwa, abahatana basabwe gusangiza abababaza ibyo bigiye mu mwiherero, ubumenyi n’ubuhanga bungutse ku bavuga batandukanye babigishije.

Umwe mu bahatanira ikamba, Kayumba Darina yasabwe gutanga ibisobanuro ku bijyanye no gutotezwa ku mbuga nkoranyambaga n’uburyo byakemuka.

Umwe muri ba nyampinga bahatanira ikamba, Kazeneza Marie Merci asubiza Jolly Mutesi mu kizamini cy’isuzuma ryo ku munwa.

Keza Maolithia asubiza ikibazo cy’uri mu Kanama Nkemurampaka Malik Shaffy Lizinde. Ikizamini cyo ku munwa, ni isuzuma rigamije kureba ubumenyi n’ubuhanga bw’abari mu irushanwa mu buryo bw’ibibazo n’ibisubizo.

Umwe muri ba nyampinga bahatanira ikamba, Keza Melissa Irushanwa Keza Melissa atanga ibitekerezo bye ku buzima bwo mu mutwe.

Umwe muri ba nyampinga bahatanira ikamba, Muringa Jessica asubiza ibibazo by’Akanama Nkemurampaka. Buri mukobwa yahawe umwanya urambuye wo gusubiza ibibazo bitandukanye byari byateguwe ndetse no kugaragaza ibitekerezo bye ku ngingo zitandukanye.

Gutsinda irushanwa rya Miss Rwanda ntabwo ari ukuba mwiza gusa. Ugomba kumenya no gushobora kuvuga neza. Iyi ni imwe mu mpamvu zo gusuzuma ubumenyi ku bibazo byo ku munwa.

Malik Shaffy Lizinde uri mu Kanama Nkemurampaka afata inyandiko y’ibisubizo bya Ndahiro Mugabekazi Queen, mu gihe cyo gusuzuma ubumenyi ku munwa.

Nshuti Divine Muheto asubiza ikibazo kijyanye no kongerera ubushobozi abagore n’uburinganire. Isuzuma ryo ku munwa ni rimwe mu bikorwa bitandukanye biranga umwiherero / amasuzuma, bizagenzurwa mu guhitamo 10 ba mbere muri Miss Rwanda 2022.

Kelia Ruzindana asubiza ibibazo bya James Munyaneza uri mu Kanama Nkemurampaka. Iri bazwa ni kimwe mu bikorwa bitandukanye biranga umwiherero bigatanga amanota ageza umwe mu bahatana mu myanya 10 ya mbere.

Umwe muri ba nyampinga bahatanira ikamba, Amanda Saro yakira ibibazo by’Akanama Nkemurampaka, mu gihe cyo gusuzuma ubumenyi ku munwa.

Umwe muri ba nyampinga bahatanira ikamba, Umuhoza Emma Pascaline asubiza ibibazo bya James Munyaneza uri mu Kanama Nkemurampaka, mu gihe cyo gusuzuma ubumenyi ku munwa.

Umwe muri ba nyampinga bahatanira ikamba, Bahenda Umurerwa Arlette Amanda asubiza ibibazo by’akanama Nkemurampaka, mu gihe cyo gusuzuma ubumenyi ku munwa.

Umwe muri ba nyampinga bahatanira ikamba, Uwikuzo Marie Magnificat asubiza ibibazo bya Malik Shaffy Lizinde uri mu Kanama Nkemurampaka, mu gihe cyo gusuzuma ubumenyi ku munwa.

Umwe muri ba nyampinga bahatanira ikamba, Uwimana Jeannette asubiza ibibazo by’Akanama Nkemurampaka, mu gihe cyo gusuzuma ubumenyi ku munwa.

Umwe muri ba nyampinga bahatanira ikamba, Uwimana Marlene asubiza ibibazo by’Akanama Nkemurampaka, mu gihe cyo gusuzuma ubumenyi ku munwa.

Umwe muri ba nyampinga bahatanira ikamba, Uwimanzi Vanessa asubiza ibibazo by’Akanama Nkemurampaka, mu gihe cyo gusuzuma ubumenyi ku munwa.

Abagize Akanama Nkemurampaka batekereza ku bisubizo bya buri mukobwa nyuma y’isuzuma rya ‘Oral Assessment’. Ibisubizo byo muri iki cyiciro bizakusanyirizwa hamwe n’ibindi byo mu bikorwa bitandukanye by’umwiherero, mbere yo gufata umwanzuro w’abakobwa 10 ba mbere muri Miss Rwanda 2022. Igikorwa cyose kibera mu mwiherero gitanga amanota ku bakobwa!

Miss Rwanda

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *