Miss Rwanda 2021: Witeguye gutora umukobwa w’amahitamo yawe?

Nyuma y’itangazwa ry’abakobwa 37 bakomeje mu cyiciro cya pre-selection muri Miss Rwanda 2021, ubu ufite amahirwe yo gutora uw’amahitamo yawe kugira ngo ubahe amahirwe yo kwigaragaza muri 20 ba mbere bazagera mu mwiherero.

Gutora muri Miss Rwanda 2021 birafungurwa kuri uyu wa Kabiri, 23 Gashyantare 2021 bikazarangira ku wa 6 Werurwe 2021. Ushobora gutora umukobwa w’amahitamo yawe ukoresheje SMS no kuri murandasi. Imibare ikoreshwa mu gutora yahawe abahatana hashingiwe ku rutonde rw’amazina yabo.

Meghan Nimwiza ukuriye itumanaho muri Miss Rwanda yagize ati “Kugira ngo byumvikane neza, imibare yahawe abahatana hashingiwe ku buryo inyuguti z’amazina yabo zibanza zikurikirana. Ntibigomba kwitiranywa mu buryo bundi bwo gukurikiranya abantu. Gusa amajwi yaturutse mu baturage ni yo azabarwa yonyine mu gutondeka aba mbere.”

Gutora ukoresheje SMS, andika ijambo MISS hanyuma usige umwanya, shyiraho umubare uranga uwo ushaka gutora (reba ku rutonde) kugira ngo mu cyiciro cya pre-selection anabe muri 20 ba mbere hanyuma wohereze kuri 1525.

Gutora kuri murandasi, sura http://igihe.com hanyuma ukande ahanditse ‘Vote Miss Rwanda’ biri mu mfuruka yihariye kuri uru rubuga, hitamo uwo ushaka gutora. Amajwi ya SMS azaba afite agaciro ka 70% naho amajwi yo kuri murandasi yo ni 30%.

“Gutora uwo ushyigikiye mu irushanwa niyo nzira yonyine yo kubereka ko bashyigikiye. Uko amajwi aba menshi ku mukobwa uhatana, niko abona amahirwe menshi yo gutera kujya mu cyiciro gikurikira”, Nimwiza.

Abakobwa babiri ba mbere bazabona amajwi menshi (SMS no kuri murandasi), bazahita babona PASS yo kubajyana mu mwiherero.
Nimwiza yijeje abaturage ko gahunda yo gutora izaba mu mucyo kandi ibizavamo bikagaragaza amahitamo rusange y’abaturage.

Amarushanwa arakomeye kandi amajwi menshi yonyine niyo ashobora gutuma umukobwa ushyigikiye ashobora gukomeza cyangwa ntakomeze.

Nk’uko byasobanuwe n’umwe mu bagize akanama nkemurampaka Emma Claudine Ntirenganya, no gutoranya abakobwa 37 ubwabyo byari umurimo utoroshye, urebye umubare munini Miss Rwanda 2021 yakiriye.

Ati: “Abakobwa 413 biyandikishije guhatanira kuba Miss Rwanda 2021. Nubwo abahatana icyenda bavuye mu marushanwa kubera impamvu zabo bwite, twari tugifite umubare munini wo gutoranya kuko benshi mu bakobwa bujuje ibisabwa.”

Yabisobanuye agira ati: “Nyuma ya byose twari dufite ibyemezo bitoroshye gufata kugira ngo tumenye neza ko twatoranije aba mbere, ni ko twageze kuri 37. Bisobanura ko ibyiciro bizakurikiraho bizakomera kurushaho.”

Muzirikane ko gutora bizarangira ku wa 6 Werurwe 2021.

Kurikira Miss Rwanda kuri Twitter, Instagram, Facebook unakore Subscribe kuri YouTube yacu, kugira ngo ubone amakuru yose ajyanye n’irushanwa. Ushobora kandi kutugezaho ibitekerezo byawe ukoresheje hashtag ya #MissRwanda2021.

Miss Rwanda

Comments (5)

  1. Kabagyema Fred
    February 24, 2021

    Kabagyema Fred

  2. UWASE Rosine
    February 24, 2021

    I’m really nervous about this 2021 miss Rwanda election I really wish a good luck to all girls especially mine N° 27 . Congratulations for all we love you.

  3. Ndoliai Aimable
    February 25, 2021

    My miss

  4. Olive mukeshimana
    February 25, 2021

    My miss rwanda igirimpuhwe lynda

  5. uwanzigairene
    March 4, 2021

    congraturation to all ladies

Leave a Comment

Your email address will not be published.