Miss Nshuti Divine Muheto yatangiriye umushinga we mu ishuri yarangirijemo ayisumbuye

Mu gihe kitarenze icyumweru nyuma yo kwambikwa ikamba Miss Rwanda 2022, Miss Nshuti Divine Muheto yatangiye akazi! Kuri uyu wa Gatanu, yasuye ishuri ryisumbuye yizemo, FAWE Girls’ School – Gahini muri Kayonza, gutangiza ku mugaragaro umushinga we wo guteza imbere umuco wo kuzigama mu rubyiruko.

Akihagera, Miss Rwanda Nshuti Divine Muheto yakiriwe n’Umuyobozi wa Gahini FAWE Girls’ School Sr. Felecite Mukashema, Umuyobozi w’Inyigisho Placide Niyoyita, ndetse n’abanyeshuri bari mu bayoboye abandi ari bo Uwera Alice na Gakuba Arlene Chelsea.

Buri gihe bitera amarangamutima yihariye gusubira mu ishuri wahozemo. Mbere yo kuganira n’abanyeshuri n’abakozi b’ishuri, Miss Nshuti Divine Muheto yadutambagije amashuri ye yisumbuye. Yahagaze gato atera isengesho ryo kwambaza Umubyeyi Bikira Mariya mu kigo cy’ishuri mbere yo gukomeza.

Miss Rwanda Nshuti Divine Muheto yize Amashuri Yisumbuye mu Ishuri ry’abakobwa rya FAWE Gahini kuva 2018 kugeza 2021. Byari ibihe by’amarangamutima ubwo yinjiraga mu cyumba cye cy’ishuri, mbere yo kwiyibutsa ibihe byiza bya kera nk’umunyeshuri wahize!

Miss Rwanda

Leave a Comment

Your email address will not be published.