Ubutumwa bwa Nyampinga w’u Rwanda Nshuti Divine Muheto bujyanye n’ibihe twinjiyemo byo #Kwibuka28

None tariki 07 Mata 2022, turatangira icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igihe twibuka abacu bishwe bazira uko baremwe. Jenoside ni amahano adakwiye kugaruka i Rwanda.
Twe nk’abavutse nyuma ya Jenoside, dufite inshingano ikomeye yo gukomeza kwenyegeza urumuri rw’ubumwe no kwiyubaka kw’Abanyarwanda.

Dukomeze dusigasire indangagaciro tuvoma mu muco dusangiye. Twibuke Twiyubaka #Kwibuka28

Nshuti Divine Muheto Miss Rwanda 2022
Miss Rwanda

Leave a Comment

Your email address will not be published.