#MissRwanda2022: Uwimana Marlene yahize abandi mu irushanwa rya siporo

Ibyumweru bibiri birashize abahatanira kuba Miss Rwanda 2022 binjiye mu mwiherero, kimwe mu bikorwa bakora harimo siporo ya mu gitondo ndetse mu minsi ya nyuma y’umwiherero bagakora ihiganwa muri iki cyiciro.

Ihiganwa rya Siporo ryabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Werurwe 2022. Ni igikorwa cyayobowe na Girumugisha Gael usanzwe afasha mu myitozo aba bakobwa.

Aba bakobwa bahiganwe mu byiciro by’imyitozo ngororamubiri bitandukanye birimo ‘aerobics’, imyitozo yo kugabanya ibinure ku nda ndetse no gusiganwa mu kwirukanka.

Muri buri cyiciro bari bari mu matsinda basanzwe barimo atanu, kugeza hasigayemo abakobwa atatu ari bo Bahali Ruth, Uwimana Marlene ndetse na Uwikuzo Marie Magnificat.

Aba uko ari batatu basoreje ku cyiciro cyo gusiganwa birangira Uwimana Marlene ari we ubaye uwa mbere bityo atsindira kuba Brand Ambassador wa Smart Design nk’umuterankunga w’iki cyiciro ndetse akazahabwa miliyoni ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda nk’igihembo nyamukuru cy’iki cyiciro.

Nubwo byari ihiganwa ndetse aba bakobwa babizi neza ko uwa mbere yegukana ibi bihembo, icyakomeje kwiganza ni uburyo bose bashyigikiranaga.

Uwimana Marlene nyuma yo gutsinda yavuze ko kimwe mu byakomeje kumutera imbaraga aho yabaga yumva ananiwe ari uburyo bagenzi be bamushyigikiraga.

Abajijwe uko azakoresha ibihembo yatsindiye, yagize ati “Ndumva nzakoresha aya mafaranga mu kwakira abandi bana babiri mu muryango wanjye. Ikindi, bagenzi banjye bakomeje kunsaba ni ugusangira tukishimira iyi ntsinzi ubwo na byo bigomba kuba tugasabana.”

Uwimana Marlene wahize abandi azahembwa na Smart Design

Uwimana Marlene afite umushinga witwa Tabita Foundation usanzwe ukora amaze kwakiramo abana 12 afasha mu byo bakeneye bitandukanye. Baturuka mu miryango itandukanye itifashije ariko akabafasha bakiyirimo. Uyu mushinga ni na wo yazanye muri Miss Rwanda 2022.

Fondasiyo ya Tabita yayitangije mu mwaka wa 2021, itangira igamije gukangurira imiryango ibyerekeye uburere bwiza no kurera abana neza, kurema Isi itekanye ku bana bose muri rusange kugira ngo hizerwe ikiragano gishya cy’abana bazakura bakavamo abantu bakomeye babasha gufata ibyemezo bizana impinduka nziza ku Isi.

Irushanwa risojwe, byari ibyishimo kuri buri umwe

Mu yandi mahiganwa abari mu mwiherero bakora, harimo Culture Challenge, Talent Challenge, ibizamini birimo icyanditse ndetse n’icyo ku munwa n’ibindi bitandukanye bigenda bigaragaza abazajya mu 10 ba mbere.

Mu bikorwa by’ibanze bakora harimo kuba baganirizwa n’abantu batandukanye, bagasura ibikorwa hirya no hino mu gihugu ndetse bakanakora amahiganwa atandukanye agenda agaragaza abazajya mu myanya 10 ya mbere n’abazahabwa imikoranire n’abafatanyabikorwa batandukanye b’irushanwa.

Miss Rwanda

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *