Umusangiro w’abahatanira Ikamba rya Miss Rwanda 2022 kuri Onomo Hotel (Amafoto)

Onomo Hotel yakiriye abakobwa 19 bari guhatana mu irushanwa rya Miss Rwanda bahafatira amafunguro ya ku manywa ubwo bari mu Mujyi wa Kigali mu bikorwa bitandukanye.

Aba bakobwa basanzwe bakorera umwiherero mu Karere ka Bugesera, ku wa Gatatu tariki 9 Werurwe 2022 batemberejwe Umujyi wa Kigali aho bagize umwanya wo gusura ibikorwa by’abafatanyabikorwa b’iri rushanwa.

Mu masaha yo gufata ifunguro aba bakobwa bakiriwe ku meza muri Ijuru Restauant & Lounge ibarizwa muri Onomo Hotel.

Iyi hoteli imaze kubaka izina mu kwakira ibikorwa bitandukanye bihuza ibyamamare, yamurikiye serivise zayo abakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda ihita inabaha ikaze mu gihe bakeneye ahantu ho gusohokera n’imiryango n’inshuti zabo ubwo bazaba basoje umwiherero.

Mu 2020 Onomo yafunguye ‘Ijuru Restaurant’ iri mu zigezweho muri iyi minsi by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Iyi hoteli ifite ibyumba 109, ibyumba by’inama byakira abantu bari hagati ya 200-250, piscine, parking n’ibindi bitandukanye bifasha uyigannye kugubwa neza.

Kuva muri Nyakanga 2019, Onomo Hotel yabonye Umuyobozi Mushya, Nizey Emile, ufite ubunararibonye mu by’amahoteli akesha ubumenyi yavanye mu Bwongereza no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Miss Rwanda

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *