Salima Mukansanga yasabye abahatanira kuba Miss Rwanda 2022 kurangwa n’ishyaka
Salima Rhadia Mukansanga uherutse kwandika amateka mu mwuga wo gusifura yasuye abakobwa bari mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022 ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, asabana na bo ndetse afata umwanya wo kubaganiriza ku kwigirira icyizere.
Uyu musifuzi w’umugore wu Rwanda yasangije aba bakobwa, amateka ye mu mwuga wo gusifura yateye ishema benshi mu bakurikirana umupira w’amaguru n’imikino muri rusange.
Buri wese muri twe aba akeneye gushishikazwa no guterwa imbaraga n’abageze ku byiza mu buzima. Salima Mukansanga yakoze amateka mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Cameroun, ubwo yabaga umugore wa mbere wayoboye umukino w’abagabo mu gikombe cya Afurika mu mupira w’amaguru.
Yasangije abakobwa bari muri Miss Rwanda 2022 ubuzima bwe bwite n’ubwo mu mwuga. Baganiriye ku bibazo abagore bahura na byo cyane cyane mu byiciro byiganjemo abagabo. Ati “Nashoboye gutsinda ibyo bibazo kuko niyizeraga.”
Mukansanga yabwiye abahatanira kuba Miss Rwanda 2022 ko ari ikintu gikomeye, icyubahiro n’inzozi kuba byarabaye impamo gushyirwaho nk’umusifuzi w’umugore wa mbere mu gikombe cya Africa. Yabashishikarije guhora biyizeye no gukora cyane kugira ngo ejo hazaza habo hazabe heza.
Salima Mukansanga yagize ati “Abagore bafite ubushobozi. Igikenewe ni ukubafasha ibafasha kugera ku ntego zabo. Ubutumwa bwanjye aho njya hose, mbwira abantu ubwitange bukomeye bw’u Rwanda mu guha ubushobozi abagore. Ndi hano kugira ngo mbashishikarize n’abandi bakobwa bakiri bato gusohoza inzozi zanyu.”
Yakomeje agira ati “Rimwe na rimwe ugomba kwigomwa, ukanyura mu bikomeye kugira ngo ugere ku nzozi zawe. Niba ufite ishyaka, inzitizi zose uhura nazo, uzashobora kuzitsinda. Twishimiye kuba mu gihugu gitanga amahirwe angana ku bagabo n’abagore bose.”
Mbere yo gutera imbere nk’umusifuzi w’umupira w’amaguru, Mukansanga yakinaga Basketball. Mu kurangiza icyari ikiganiro gishimishije cyane, yigishije abakobwa ubuhanga bumwe afite muri uwo mukino wa Basketball.