Dr Karusisi uyobora BK yakiriye abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yakiriye abakobwa 19 bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022 abaganiriza ku bufatanye iyi banki ifitanye n’irushanwa barimo.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 9 Werurwe 2022, ubwo abahataniye ikamba rya Miss Rwanda, basuraga icyicaro gikuru cya Banki ya Kigali mu rwego rwo kumenya byinshi mu mikorere yayo nk’umwe mu bafatanyabikorwa bakuru ba Miss Rwanda 2022.
Umwaka ushize, Banki ya Kigali yemeye miliyoni 24 zo gutera inkunga umushinga udasanzwe. Hense Teta Musana, Ambasaderi w’yi banki ni we wa mbere wegukanye igihembo binyuze mu mushinga we ujyanye no gukora ibikombe bitangiza ibidukikije.
Binyuze mu bufatanye bwa Banki ya Kigali na Inkomoko Entrepreneur Development, uwegukanye igihembo cy’umushinga wihariy abona amahugurwa ndetse n’ubujyanama mu bucuruzi, kugira ngo bimufashe kumva neza igitekerezo cy’umushinga n’icyo uzamarira abaturage
Dr. Karusisi yabasobanuriye imikorere ya banki no kuba ifite inshingano zo guhindura ubuzima bw’abenegihugu binyuze muri serivisi z’imari.
Miss Rwanda: Irushanwa rigaragaza ubushobozi bw’umwana w’umukobwa
Yabibukije ko Banki ya Kigali yahisemo gufatanya na Miss Rwanda kuko ari irushanwa rigaragaza ubushobozi bw’umwana w’umukobwa kandi ushobora no kubera bagenzi be icyitegererezo. By’umwihariko BK ishyigikira umushinga uhiga indi mu ya ba Nyampinga bahatanira ikamba.
Ati “Twashatse gufatanya na Miss Rwanda kuko tubona ko ari igikorwa cyiza, mwebwe nk’abakobwa nibaza ko muri 19, hari abakobwa wenda bagera kuri miliyoni hanze aha mu Rwanda wenda no hanze y’u Rwanda babareberaho, babona ko muri beza, ariko babona ko munafite ibitekerezo byiza byubaka igihugu. Nicyo gituma natwe dushaka gufatanya namwe kuko tuzi ko hari abantu benshi bari hanze aha babareberaho.”
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Karusisi, yibukije aba bakobwa ko kuba bagaragara nk’icyitegererezo ku bandi biri mu mpamvu bahisemo gukorana n’uzaba ufite igitekerezo cy’umushinga mwiza urimo udushya.
Ati “Dukorana na Miss Rwanda mu gutera inkunga umushinga uzagaragara ko ufite agashya kurusha iyindi. Ikindi dukorana na Miss Rwanda ni ugutera inkunga umushinga uzagaragara ko ufite agashya. Twebwe nka BK twemera ko kugira ngo igihugu cyacu gitere imbere bizakorwa n’abantu.”
Muri iki kiganiro yaganirije abakobwa hanyuma abaha umwanya wo kumubaza ibibazo bitandukanye. Uwitwa Muringa Jessica yamubajije ati “Twumvise ko mushyigikira umushinga udasanzwe, mushingira iki muwutoranya?
Dr. Karusisi yavuze ko icyo bashingiraho, ari ukureba imiterere y’umushinga, bakibaza ibibazo bitandukanye bituma bagera ku mwanzuro ntakuka wo kwemeza umushinga bazashyigikira.
Mu bibazo yavuze ko bibaza harimo kuba babanza kureba niba uwo mushinga ari ikintu gishya, niba ukenewe ku isoko.
Ati “Twabonye mu bihe byashize abantu benshi bazana ibisubizo hanze, ariko bidasubiza neza ibibazo biri muri sosiyete yacu. Nizera ko imiterere ari ngombwa cyane. Icyo tureba ni umushinga ukemura ibibazo ariko bihuye neza n’ibireba umuryango nyarwanda. Ni umushinga ugomba kuba ufite ikibazo ucyemura mu buryo bwihuse kandi buhendutse.”
BK ifite ikipe izakurikirana imishinga yose y’abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda, ikaba ariyo izahitamo ufite agashya kurusha iyindi, ukazaterwa inkunga mu buryo bw’ibitekerezo n’ubw’amafaranga, kugira ngo ushyirwe mu bikorwa.
#SingombwaKashi
Dr. Karusisi yanaganirije abakobwa ku bindi bintu bitandukanye birimo serivisi za BK zigezweho nk’iyitwa “#SingombwaKashi” aho yababwiye ko
Nyuma ya Covid-19, abantu bamenye ko hadakenewe amafaranga y’impapuro cyane. Ku byo wishyuye byose ushobora kugira uburyo butari amafaranga ngendanwa ubikoramo.
Yagize ati “Kuri twe gukoresha amafaranga asanzwe birahenze cyane gutanga serivisi kandi tubwira abakiriya bacu ko niba wimukiye mu ikoranabuhanga, bizagabanya ibiciro kuri twe, ndetse no kuri wowe, kandi twashoboye gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bufite umutekano cyane kandi bunaboroheye. Kubera ko udakeneye kujya muri banki nko kubikuza amafaranga, ushobora kwishyura fagitire zawe ukoresheje iri ikoranabuhanga, ushobora no kwishyura imisoro urikoresheje.
Yakomeje agira ati “Turashaka koroshya ibintu ariko na none mu buryo buhendukiye buri wese, kandi mu gihe dushoboye gutanga serivisi zacu ku bantu benshi neza kubera ko abantu batagomba kuza ku mashami nibaza ko ari intsinzi kuri twe no ku bakiriya, turi gushobora kugabanya ibiciro by’ibikorwa mu bucuruzi bwacu bwose.”
Umugore arashoboye
Yanabaganirije ku Cyumweru cy’Umugore turimo ndetse abagenera impano n’impanuro abibutsa ko umugore ashoboye kandi na bo bakwiye guhora bifitiye icyizere cyo kugera ku byo bashaka kugeraho.
Ati “Ndashaka kubwira abakobwa bose bakiri bato bafite ibyifuzo ko bishoboka kuba Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, kuba minisitiri, kuba umuyobozi mu rwego urwo ari rwo rwose. Ndashaka kubabwira ko bishoboka, kandi ndashaka kubabwira ko ntari umwihariko, bashobora na bo kuba abayobozi.”
“Iyo ugiranye ikiganiro cy’imbonankubone na bo bakabona ko uri umugore usanzwe, kandi ko ukora ibi bintu byose, ndatekereza ko rwose bibatera kwizera ko bigerwaho, birashoboka, kuko wowe ntukeneye kugira ubumenyi bwihariye, ugomba gusa kwiyemeza, no gukora umurimo ushishikaye kandi ukaba inyangamugayo.”
Darina Kayumba uri mu bahatanira ikamba rya Miss Rwanda yavuze ko urugendo bakoreye muri Banki ya Kigali barwungukiyemo byinshi kandi by’ingirakamaro.
Ati “Kubera impanuro yaduhaye, byatumye nongera gutekereza ku mushinga wanjye, kugira ngo ndusheho kuwukomeza. Imana izabimfashamo mbe ari njye utsinda.”
Mugenzi we witwa Kevine Ikirezi Musoni, yagize ati “Yaduhaye impanuro ku buryo umushinga mwiza ugomba kuba umeze, ngiye kunonosora uwanjye birushijeho kugira ngo uzahindure byinshi ku gihugu, kandi nanjye umbyarire umusaruro.”
Ni ku nshuro ya kabiri, Banki ya Kigali igiye guhemba umushinga wahize indi mu yo abakobwa baba bamuritse muri Miss Rwanda. Mu 2021 nabwo iyi banki yahembye umushinga wa Musana Teta Hense, uyu akaba agiye gufashwa gutangiza uruganda rukora ibikombe byo mu mpapuro mu rwego rwo gukumira ibisanzwe birimo ibyangiza ikirere.
Uretse gufashwa gushyira mu ngiro umushinga we, umukobwa wegukanye igihembo cy’ufite uhiga iyindi agenerwa umushahara w’ibihumbi 500 Frw, ahabwa na Banki ya Kigali. Inamufasha gushyira mu bikorwa umushinga we n’amahugurwa yose akenewe atangirwa mu Urumuri.