Kacyiru: Ba Nyampinga basobanuriwe imikorere ya IOSC ifasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abakobwa bari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022 basuye icyicaro cya Isange One Stop Centre ku Bitaro bya Kacyiru, basobanurirwa byimbitse imikorere yayo ndetse berekwa uburyo butandukanye ikoramo ibikorwa byayo.

Umuyobozi w’Ishami rifasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Shafiga Murebwayire, yabwiye aba bakobwa ko IOSC ikora mu buryo butandukanye buhuza serivisi zatangwaga n’ibigo bitandukanye bishinzwe kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina harimo na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, iy’Ubuzima n’iy’Ubutabera. Izi serivisi zose byorohera abagana IOSC kuzisanga ahantu hamwe.

Ati “Ishyirwaho rya Isange ryaje nk’igitekerezo cyo guhuza imbaraga zinyuranye mu gukemura ibibazo by’ihohotera rishingiye ku gitsina n’ihohoterwa ry’abana.”

Yanyomoje amwe mu makuru afatwa uko atari na benshi mu bumvise Isange One Stop Centre nko kuba ari ikigo cyashyiriweho gufasha abakobwa gusa mu bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Yasobanuye ko iki kigo gifasha buri wese haba umugabo, umugore, umukobwa ndetse n’umuhungu igihe yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ati “Iyi service ntabwo ari iy’abakobwa gusa. Ni iy’abantu bose. Ni iy’abagore, abagabo, abakobwa n’abahungu.”

Muri iki kigo harimo ibyumba bitandukanye nk’icyo kuganiriza umwana wahohotewe, umuntu mukuru, icyo gufatiramo ibizamini bya muganga n’ibindi bitandukanye bifasha abakozi ba IOSC kuzuza inshingano zabo neza.

Abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022 batemberejwe muri ibi byumba byose, basobanurirwa ibikorwa bibera muri buri kimwe.

Bahavuye biyemeje kuba ba Ambasaderi b’iki kigo mu kumenyekanisha amakuru ya serivisi zihatangirwa ku bandi baturage kugira ngo zirusheho kugera kuri buri wese mu Rwanda.

Madamu Jeannette Kagame ni we watangije Isange One Stop Centre mu 2009, iza ije gushyigikira izindi gahunda zari ziriho zijyanye no guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guhohorera abana.

Muri izo gahunda hari harimo nk’ubukangurambaga bwa ‘Fata Umwana Wese nk’Uwawe’ n’izindi zitandukanye zashyizweho bitewe n’ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwanyuzemo ndetse n’umubare uri hejuru w’abahohoterwa wakomeje kugenda uzamuka.

Serivisi zitangwa na IOSC zirimo iz’iperereza, izo gufasha mu mitekerereze abahungabanyijwe, ubujyanama, kuvura, kwipimisha byemewe n’amategeko n‘icumbi ry’agateganyo.

Miss Rwanda

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *