14 batsindiye guhagararira Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2022

Kuri iki Cyumweru, tariki 6 Gashyantare 2022, hatoranyijwe abakobwa 14 batsindiye guserukira Intara y’Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2022, mu ijonjora ryabereye kuri Silent Hill Hotel mu Karere ka Kayonza.

Ijonjora ryitabiriwe n’umubare udasanzwe! Abakobwa 98 ni bo biyandikishije kugira ngo bitabira ijonjora ry’Intara y’Uburasirazuba. Mirongo irindwi na batandatu nibo bemerewe guhatana nyuma yo kuzuza ibisabwa byose.

Byari akazi katoroshye ku bagize Akanama Nkemurampaka k’amajonjora ya Miss Rwanda 2022 ari bo Mutesi Jolly, Munyaneza James ndetse na Evelyne Umurerwa.

Benshi mu bitabiriye iri jonjora ryo mu Ntara y’Uburasirazuba kimwe no mu zindi zabanje, bakomeje guhanga imishinga yuje ubuhanga ndetse yazanira impinduka abagenerwabikorwa bayo. Miss Rwanda ni irushanwa ryiyemeje guha imbaraga umwana w’umukobwa ngo agaragaze ibitekerezo bye.

Umubare w’abitabiriye ijonjora ryo mu Burasirazuba wari hejuru ndetse ihatana ry’ibitekerezo bya buri wese ari ko riri hejuru.

Abakobwa 14 bakurikira ni bo batsindiye itike yo guhagararira Intara y’Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2022

  • Ikirezi Musoni Kevine [No 11]
  • Uwase Teta Sheena [No 40]
  • Mwiza Oliver [No 24]
  • Nzamukosha Patricia [No 66]
  • Mutoni Pascaline [No 60]
  • Umulisa Lidvine [No 45]
  • Keza Nadia [No 71]
  • Uwase Lucie [No 23]
  • Uwase Esther [No 64]
  • Nkusi Lynda [No 29]
  • Mugabekazi Ndahiro Queen [No 73]
  • Umuhoza Emma Pascaline [No 10]
  • Ibirezi Noella [No 35]
  • Nzobe Nikita Imani [No 17]
Miss Rwanda

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *