Abakobwa bazahagararira Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2022 bamenyekanye

Abakobwa 9 ni bo babashije gutsindira umwanya wo guhagararira Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2022, mu ijonjora ryabereye mu Karere ka Musanze kuri La Palme Hotel.

Abakobwa 51 nibo biyandikishije guhagararira Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2022. 43 bahawe itara ry’icyatsi kugira ngo bitabire ijonjora nyuma yo kuzuza ibisabwa byose harimo ibipimo byerekana ko nta bwandu bwa COVID-19 bafite ndetse no kuba barikingije byuzuye.

Bitandukanye n’umwaka ushize aho irushanwa ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera ubukana icyorezo cya Covid-19 cyari gifite, kuri iyi nshuro ryongeye kuba abahataniye ikamba bahari ndetse babazwa ibibazo n’abagize akanama nkemurampaka imbonankubone.

Kubahiriza amabwiriza ya COVID-19 byahawe umwanya ukomeye muri aya majonjora. Ugeze ahabereye amajonjora, abahatana basabwa kwerekana ubutumwa bwemeza ko nta bwandu bwa COVID-19 bafite ndetse bagomba kuba barafashe inkingo zombi.

Ku isaha ya saa moya zuzuye z’umugoroba nibwo hamenyekanye abakobwa bose uko ari 9 bakomeje mu cyiciro kindi cya Miss Rwanda.

Urutonde rw’abakobwa 9 batsindiye gukomeza mu Ntara y’Amajyaruguru

  • No 22. Ishimwe Muhayimpundu Adelaide
  • No 37. Mutavu Manzi Leslie
  • No 04. Nshuti Vanessa
  • No 08. Bagiriteto Aliane
  • No 01. Uwase Mignone
  • No 10. Umutoniwase Dianah
  • No 33. Cyiza Raissa
  • No 30. Kaberuka Emmanuella
  • No 40. Igiraneza Mugisha Ghislaine
Miss Rwanda

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *