Umwiherero wa Miss Rwanda: Abahatana bahuguwe ku bijyanye no kuvugira mu ruhame no kwirinda COVID-19

Kwigirira icyizere no kwemeza ko ushobora kuba icyo ari cyo cyose wifuza kuba cyo kandi ukagera ku ntego zawe z’ubuzima ni zimwe mu nama z’ingenzi abakobwa 20 ba mbere muri Miss Rwanda bari mu mwiherero muri La Palisse Hotel Nyamata bahawe ku munsi wa kabiri wawo, kuri uyu wa Mbere.

Abakobwa 20 batsinze muri 37 bari mu mwiherero muri hoteli ikorera i Nyamata aho bazahabwa ubumenyi bukenewe kandi bakabategurira umunsi wa nyuma wo ku ya 20 Werurwe aho uzatsinda azambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2021.

Ku wa mbere, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyamata, Dr. William Rutagengwa, yagiranye ikiganiro n’abakobwa ku bijyanye na COVID-19 muri iki gihe mu Rwanda, ingaruka n’uruhare bashobora kugiramo, bakoresheje umwanya wabo umaze kugera ku rwego rwiza muri rubanda bakagira uruhare mu gufasha u Rwanda guhangana n’iki cyorezo.

Yagize ati: “Twaganiriye ku cyorezo, cyane cyane icyorezo cya COVID-19 n’ingaruka cyagize ku gihugu cyacu, haba mu mibereho ndetse no mu bukungu. Twaganiriye kandi ku buryo butandukanye bashobora gukoresha imyitwarire yabo kugira ngo bagire uruhare mu kurwanya Coronavirus. ”

Ati: “Basaga nk’abasobanukiwe neza ibijyanye na COVID-19 kandi basangiye ibitekerezo bitandukanye ku byo bateganya gukora nibasubira mu rugo. Bamwe bavuze ko bazakora ubuvugizi kugira ngo bashyigikire abana bataye ishuri kubera COVID-19 ndetse banateze imbere ubukungu bushingiye ku ihererekanywa ry’amafaranga mu ikoranabuhanga”, Dr. Rutagengwa.

Yavuze ko mu bindi bitekerezo, abakobwa bagaragaje ko biyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibibazo abaturage bahura nabyo, byinshi byahawe imbaraga n’ingaruka za COVID-19, nko kunywa ibiyobyabwenge, gutwita ku rubyiruko n’ibindi bazakoreshaho ijwi ryabo mu kubirwanya.

Yongeyeho ati: “Bakurikiye cyane amasomo yose kandi nashimishijwe n’ibitekerezo byabo, icyerekezo n’intego zabo zo kuba igisubizo cy’ibibazo duhura nabyo nk’igihugu”.

Dr. Rutagengwa yashimye itsinda ritegura Miss Rwanda uko rigenzura ko amabwiriza yose yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa mu gihe cy’umwiherero wa Miss Rwanda, abizeza ko bazakomeza ubufasha bwose bushoboka kugira ngo ubuzima bw’abahatana ndetse n’abantu bose bari mu mwiherero bubungabungwe.

Kuvugira mu ruhame

Ku muntu wese witabira amarushanwa y’ubwiza, ubumenyi bwo kuvuga no gutumanaho ni ingenzi cyane cyane ko umunsi wo guhatanira ikamba wegereje kandi kugira ngo ibyo bishoboke umuntu agomba kwigirira icyizere n’imbaraga zo guhagarara imbere y’abagize akanama nkemurampaka kandi akerekana neza intego ze n’icyerekezo cye.

Amasomo nk’aya aba afite akamaro kanini kuko uwatsinze agomba guhagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, nko muri Miss World.

Niyo mpamvu rero muri iki cyumweru cyose, abahatanira Miss Rwanda bari mu mwiherero bazahabwa ubumenyi bujyanye no kumenya kuvugira mu ruhame kimwe n’ibindi bitandukanye bizamura kwigirira icyizere.

Abakobwa barahiye bati: “Bitangirana nanjye, ndabyemeza kandi bizashoboka”.

Prof. Harald von Korflesch, Umuyobozi w’Umushinga wa StArfrica akaba n’umwarimu w’isomo rya Entrepreneurship muri Kaminuza ya Koblenz, yasobanuriye abakobwa ibijyanye no kwihangira imirimo, gushyira ku murongo ibitekerezo no kubishyira mu bikorwa.

Umuyobozi w’Umushinga wa StArfrica mu Rwanda, Katharina Hartwig, afatanije na Sylvia Makario, Injeniyeri w’ikoranabuhanga ryo mu isanzure akaba na rwiyemezamirimo w’umugore na Natacha Karangwa, umukinnyi wa filime, ikinamico akaba n’Umuhuzabikorwa w’Umushinga Generation Rise Rwanda, bagiranye n’abakobwa inama yihariye.

Mu bundi bumenyi, abahatana bahawe ubumenyi bwo kwiyemeza, bavumbura ishyaka ryabo ribarimo n’icyizere cyo kwiyizera ubwabo ko bashobora gukora ibyo biyemeje gukora byose kugira ngo bagere ku ntego zabo mu buzima.

Batojwe kandi guhagarara bemye, bakabasha kuvuga ibitekerezo byabo mu gihe bavuga kimwe n’ubuhanga bwo kumenya intege nke zabo n’ubushobozi bwabo kandi bakabasha kugira icyo babikoraho.

Bakoze isomo ry’ibiganiro bisangiwe ryarimo imikino imwe n’imwe yo mu mitekerereze hamwe n’imyitozo ngororamubiri kugira ngo ubwenge bwabo burusheho kuba bukarishye, kimwe n’ubundi buhanga bwa muntu buzatuma baba indashyikirwa mu byo bakora byose.

Umunsi wa kabiri wasojwe n’igice cyo kwigisha abakobwa kubyina imbyino gakondo y’u Rwanda kuko umuco ni kimwe mu biranga Miss Rwanda.

Iri somo barifashijwemo na Françoise Contente Icakanzu, umwe mu babyinnyi gakondo bakomeye mu Rwanda. Ni umwe mu bagize Itorero ry’Igihugu ry’u Rwanda, Urukerereza akaba n’umwe mu bagize Inganzo Ngali Troupe.

Miss Rwanda

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *