Ibyo wamenya ku bakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021

Mu birori binogeye ijisho byabereye muri Intare Conference Arena, i Rusororo, ku wa Gatandatu, tariki 6 Werurwe, abakobwa 20 babashije kubona itike ibemerera gukomeza mu cyiciro gikurikira cya Miss Rwanda 2021.

Aba bakobwa 20 bavuye muri 37 bari baranyuze mu majonjora y’ibanze ya Miss Rwanda 2021, bisobanuye ko abandi 17 batabashije kurenga icyiciro cya ’pre-selection’.

Mu birori bya ‘pre-selection’ byanyuze kuri KC2 ya RBA no ku mbuga nkoranyambaga za Miss Rwanda, abakobwa 37 bahawe ibibazo by’akanama nkemurampaka mu rurimi buri wese yahitagamo.

Itsinda ry’abacamanza ryari rigizwe na Emma Claudine Ntirenganya, uzwi nka ‘Baza Shangazi’ akagira uburambe mu itangazamakuru n’itumanaho ndetse na Carine Rutari Rusaro, wabaye igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2009 akaba yarabaye no mu kanama nkemurampaka muri Miss Rwanda mu birori bya ‘pre-selection’ mu 2017, 2018 na 2019.

Abandi bari muri ako kanama ni abanyamakuru b’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Basile Uwimana na Michelle Iradukunda hamwe na Mudakikwa Pamela, na we w’inzobere mu itumanaho akaba akanaba umwe mu bavuga cyane cyane ku bibazo by’imibereho n’iterambere.

Umugoroba watangijwe n’umusangiza w’amagambo Luckman Nzeyimana, Martina Abera na Ingabire Davy-Carmel bahamagara abahatana bakurikije nimero zabo, ngo baze guhura n’abagize akanama nkemurampaka.

Ibibazo babajijwe byari bijyanye n’insanganyamatsiko ya Miss Rwanda ari yo “Ubwiza, Ubwenge n’Umuco”, byibanze ku makuru agezweho muri iki gihe, ubumenyi rusange ku Rwanda na Afurika ndetse n’ibibazo bitandukanye byugarije Isi muri rusange.

Nyuma yo gusuzuma ibisubizo buri mukobwa yatanze, abakobwa 18 babashije gutambuka mu gihe abakobwa babiri – Kabagema Laila na Ishimwe Sonia babonye amajwi menshi mu matora ya SMS na internet, bahise binjira muri 20 ba mbere.

Abakobwa 20 ba mbere binjiye mu mwiherero uzamara ibyumweru bibiri kuri La Palisse Nyamata, kugeza ku munsi wa nyuma w’irushanwa uteganijwe ku ya 20 Werurwe. Uzatsinda azasimbura Nyampinga w’u Rwanda ufite ikamba, Nishimwe Naomie.

Igikorwa cya ‘pre-selection’ cyakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya COVID-19, abitabiriye amarushanwa n’abayategura bose bari mu muhezo, ntibahuye n’abagize akanama nkemurampaka, kandi nta bashyigikira aba bakobwa bari bahari.

Abakobwa 413 nibo bari bariyandikishije binyuze kuri internet, muri bo 37 ni bo batoranijwe. Irushanwa ubu risigayemo abakobwa 20 gusa, bose bazagera kuri munsi wa nyuma waryo.

Uru ni urutonde rw’abakobwa 20 bari muri Miss Rwanda, hagendewe ku nyuguti zitangira amazina yabo

1.    Akaliza Amanda (No.1) ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 24 y’amavuko. Yarangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Ishami ry’Ububanyi n’Amahanga.
2.    Akaliza Hope (No.2) ahagarariye Intara y’Uburasirazuba. Afite imyaka 20 y’amavuko. Yiga mu mwaka wa Kabiri muri Kaminuza mu Ishami rya ‘Procurement’.
3.    Gaju Evelyne (No.5) ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 21 y’amavuko. Yiga mu ishami rya ‘Business Management’ muri Kaminuza.
4.    Ingabire Esther (No.6) ahagarariye Intara y’Uburengerazuba. Afite imyaka 19 y’amavuko. Yize mu ishami rya ‘History, Economics & Geography’ mu mashuri yisumbuye.
5.    Ingabire Grace (No.7) ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 25 y’amavuko, afite impamyabushobozi ya Kaminuza mu kubyina, akanibanda cyane ku masomo ya Globalization, Philosophy & Psychology.
6.    Isaro Rolita Benita (No.9) ahagarariye Intara y’Amajyaruguru. Afite imyaka 20 y’amavuko, yiga amasomo ya ‘Applied Economics’ muri Kaminuza.
7.    Ishimwe Sonia (No. 10) ahagarariye Intara y’Iburengerazuba. Afite imyaka 18 y’amavuko. Yarangije amashuri yisumbuye mu masomo ya ‘Mathematics, Physics & Geography.
8.    Kabagema Laila (No.11) ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 19 y’amavuko. Yiga mu ishami rya ‘Medicine’ muri Kaminuza.
9.    Karera Chryssie (No.12) ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 23 y’amavuko. Yiga mu ishami rya ‘Environmental Planning’ muri Kaminuza.
10.Kayirebwa Marie Paul (No.13) ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 24 y’amavuko. Yarangije amashuri yisumbuye mu masomo ya ‘Tourism & Hospitality.’
11.Kayitare Isheja Morella (No.14) ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 19 y’amavuko. Yarangije amashuri yisumbuye mu masomo ya ‘Mathematics, Physics & Computer.’
12.Musana Teta Hense (No.18) ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 21 y’amavuko. Yarangije amashuri yisumbuye mu masomo ya ‘Biology, Chemistry & Mathematics.’
13.Musango Nathalie (No.19) ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 22 y’amavuko. Yiga mu ishami rya ‘Business Management and Entrepreneurship’ muri Kaminuza.
14.Teta Larissa (No.23) ahagarariye Intara y’Amajyaruguru. Afite imyaka 21 y’amavuko. Yiga mu ishami rya ‘Public Administration & Governance’ muri Kaminuza.
15.Umutesi Lea (No.27) ahagarariye Intara y’Amajyaruguru. Afite imyaka 21 y’amavuko. Yiga mu ishami rya ‘Travel & Tourism Management’ muri Kaminuza.
16.Umutoni Witness (No.28) ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 20 y’amavuko. Yarangije amashuri yisumbuye mu ishami rya ‘Customs & Tax Operations’.
17.Umutoniwase Sandrine (No.29) ahagarariye Intara y’Uburengerazuba. Afite imyaka 21 y’amavuko. Yarangije amashuri yisumbuye mu ishami rya ‘Art.’
18.Uwankusi Nkusi Linda (No.32) ahagarariye Intara y’Uburasirazuba. Afite imyaka 21 y’amavuko. Yarangije amashuri yisumbuye mu ishami rya ‘Literature, Economics and Geography.’
19.Uwase Kagame Sonia (No.34) ahagarariye Intara y’Uburengerazuba. Afite imyaka 20 y’amavuko. Yiga mu ishami rya ‘Marketing’ muri Kaminuza.
20.Uwase Phiona (No.35) ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 20 y’amavuko. Yiga mu ishami rya ‘Business Marketing’ muri Kaminuza.

Miss Rwanda

Leave a Comment

Your email address will not be published.