Kwinjira muri #MissRwanda2022 bihira umwe bigasiba undi! Abarenga 400 bagerageje amahirwe 

Miss Rwanda 2022 ni irushanwa ritanga amahirwe angana kuri bose, cyane ko ikintu gihabwa umwanya wa mbere muri iki gikorwa ari uguha imbaraga umwana w’umukobwa ushaka gushyira mu bikorwa umushinga wagirira akamaro umuryango Nyarwanda. Ibi biri no mu ntero y’irushanwa kuko ari irushanwa ry’ubwiza, ubuhanga n’umuco.

Uko imyaka yagiye ishira indi igataha Miss Rwanda yagiye ibera ikiraro abakobwa benshi bifuje gushyira mu bikorwa imishinga myiza ifasha benshi, ni na byo barumuna babo bashingiraho mu gushakisha amahirwe yose ashoboka muri iri rushanwa kuko nk’uko bigaragazwa n’imibare iri rushanwa rigenda rirushaho kwaguka.

Ntibyari bisanzwe ko mu ijonjora rimwe gusa hashobora kwiyandikisha abakobwa bakabakaba 200 gusa irushanwa ry’uyu mwaka ryakuyeho aka gahigo kuko mu mibare ihari magingo aya 191 bamaze kwiyandikisha mu gushaka itike yo guhagararira Umujyi wa Kigali.

Ni imibare ikomeje kwiyongera kuko iri jonjora ritaraba.

Kwaguka kw’irushanwa rya Miss Rwanda bigaragarira mu buryo umukobwa uyitabiriye abasha kugera ku ntego ze no gushyira mu bikorwa umushinga yari afite ariko bikanerekanwa n’imibare haba iy’uburyo iri rushanwa rikurikirwa ndetse n’uburyo ryitabirwa.

Muri uyu mwaka abakobwa 473 ni bo bamaze kwiyandikisha bashaka amahirwe yo kwinjira mu irushanwa gusa si ko bose bahirwa kuko Akanama Nkemurampaka kaba gafite inshingano zikomeye zijyanye no kwemeza abujuje ibisabwa mu bwiza, ubuhanga ndetse n’umuco nk’intero y’iri rushanwa.

Imibare ivuga iki?

Gutoranya abakobwa bazahagararira Intara n’Umujyi wa Kigali byatangiye ku wa 29 Mutarama 2022. Icyo gihe igikorwa cyabereye mu Ntara y’Amajyaruguru.

Muri iyi ntara ibarizwamo imisozi miremire y’Ibirunga hari hiyandikishirije abakobwa 51, muri bo 43 ni bo bashoboye kunyura imbere y’Akanama Nkemurampaka; icyenda aba aribo batoranywa nyuma yo gushimwa ubwenge, umuco n’ubwiza.

Ku wa 30 Mutarama habaye igikorwa cyo gutoranya abagombagaga guhagararira Uburengerazuba.

Abakobwa 51 bo mu turere turindwi tugize Intara y’Uburengerazuba ni bo bari biyandikishije nk’abazitabira ijonjora rya Miss Rwanda 2022, gusa 34 ni bo babashije kugera imbere y’Akanama Nkemurampaka. Abakobwa icyenda nibo batsindiye guhagararira u Burengerazuba.

Ku wa 5 Gashyantare habaye ijonjora mu Majyepfo. Icyo gihe muri iyi ntara 82 nibo bari biyandikishije baturutse mu turere tugize Intara y’Amajyepfo, gusa 47 nibo babashije kunyura imbere y’Akanama Nkemurampaka mu gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Huye. Icyenda nibo babashije gutambuka.

Iki gikorwa giheruka kubera mu Burasirazuba. Cyabaye ku wa 6 Gashyantare 2022. Abakobwa 14 batoranyirijwe guhagararira iyi ntara.

Ni abakobwa babonetse nyuma y’akazi katoroshye kakozwe n’abagize Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2022, nyuma yo gusuzuma imishinga, ubwiza n’umuco w’abagera kuri 76 hari hiyandikishije abagera kuri 98 mu gihe abageze ahabereye ijonjora ari 78.

Babiri ntabwo bababashije kunyura imbere y’Akanama Nkemurampaka kubera ko bitabiriye ijonjora mu zindi ntara kandi bitemewe. Kugeza uyu munsi abakobwa 41 nibo bamaze gutoranywa mu ntara zitandukanye mu gihe hategerejwe abatoranywa muri Kigali mu mpera z’iki cyumweru.

Miss Rwanda

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *