Amahirwe angana kuri bose! Ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yahawe ikaze muri #MissRwanda2022
Intara y’Amajyepfo yabonetsemo abandi bakobwa 9 binjiye muri Miss Rwanda 2022 nyuma yo kunyura mu Majyaruguru no mu Burengerazuba na ho ari uko bigenda.
Uwimana Jeannette ni umwe mu bakobwa 47 bitabiriye ijonjora ryo guhitamo abakobwa bahagararira Intara y’Amajyepfo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Gashyantare 2022.
Uyu mukobwa yageze imbere y’Akanama Nkemurampaka aherekejwe n’uwamufashaga kuganira na bo akoresheje Ururimi rw’Amarenga rumufasha gusobanura icyo atekereza adategwa, hanyuma uwamusemuriraga agafasha abo ashaka kugezaho ubutumwa bwe kubwakira uko buri.
Uwimana yavuze ko impamvu yatumye yitabira Miss Rwanda akabikora ari we wa mbere ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ari uko yumvise akwiye kwitinyuka.
Yagize ati: “Impamvu naje mu irushanwa rya Miss Rwanda nagira ngo mbone urubuga rwo gushishikariza abana bafite ubumuga gutinyuka bakitabira aya marushanwa.”
Umushinga wa Uwimana ujyanye no kunganira abafite ubumuga.
Miss Rwanda 2022 ni irushanwa ritanga amahirwe angana kuri bose, cyane ko ikintu gihabwa umwanya wa mbere muri iki gikorwa ari uguha imbaraga umwana w’umukobwa ushaka gushyira mu bikorwa umushinga wagirira akamaro umuryango Nyarwanda.
Written by:
Tweet to @aimable_rw