Nyamata: Ba Nyampinga basuye ababyeyi bibarutse ku munsi w’umugore

Abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022 bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore mu bikorwa bitandukanye bawusoreza ku gikorwa cyo kwifatanya n’ababyeyi bari ku kiriri nyuma yo kwibaruka mu Bitaro bya Nyamata.

Babashyiriye ubutumwa bwo kubifuriza umunsi mwiza babaha indabo z’amaroza za Bella Flowers ndetse banabashyikiriza ibikoresho by’isuku bitandukanye nka ‘Pampers’ n’isabune.

Uwimana Marlene wavuze mu izina ry’aba bakobwa yagize ati “Ubutumwa bwa mbere ni ukubabwira ngo musubireyo nta mahwa. Twishimiye kubamenya, twishimiye kwizihiza uyu munsi w’abagore turi kumwe namwe, Imana ibafashe, ibaherekeze no muri uru rugendo rugiye gutangira rwo kurera abana. Ni ingabire Imana itanga.”

Yakomeje agira ati “Twe twabasuye turi abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022, aha rero harimo na Nyampinga, hanyuma tuzagaruka wenda yarabonetse. Tubifurije umunsi mwiza w’abagore.”

Kuri ibi bitaro hari ababyeyi bane babyaye bisanzwe n’abandi batanu babyaye babazwe.

Immacule Mukandepandanse, Ushinzwe serivisi yo kubyaza mu Bitaro bya Nyamata, yagize ati “Iki gikorwa twakishimiye, kuba mwadutekerejeho, kuba mwatekereje ku babyeyi bacu babyarira hano. Reka mpere ku babyeyi mwabibonye ko bishimye cyane, murabona, aha ni mu mbabare ariko ububabare bwatangiye gushira, bafite ibinezaneza barimo baraganira. Kuri twebwe ni igikorwa cyiza cyadufashije kuko ababyeyi bacu tuba tugomba kubigisha ku bijyanye n’isuku tubafashe, no gufasha abana.

Yashimiye abari muri Miss Rwanda 2022 ko babafashije kumvisha ababyeyi ko isuku ari ingenzi bityo bikazabafasha kubizirikana kuko byiyongera ku nama nk’abaganga bari bagiye babaha n’ubundi.

Nadine Tuyishimire, umwe mu babyeyi bagiranye ibihe byiza na ba Nyampinga ubwo babasuraga mu bitaro, yagize ati “Twishimye cyane kandi murakoze, ibintu mwaduhaye biba bikenewe cyane.”

Yongeyeho ati “Umunsi wanjye wari ugoye cyane kubera ko nari ndi kunda, nanabazwe, ariko ndashima Imana ko byagenze neza cyane nkaba mfite umwana w’uruhinja.”

Muri iki gikorwa, Ba Nyampinga ntibari bonyine kuko bari kumwe na Bella Flowers iri mu bafatanyabikorwa ba Miss Rwanda 2022. Aba bakobwa batanze indabo zituruka muri iki kigo nk’ikimenyetso cyo kwifuriza ibyiza aba babyeyi bibarutse.

Brenda Nkusi wo muri Bella Flowers yavuze ko ari iby’agaciro kugirana ubu bufatanye na Miss Rwanda kuko “kuko nk’uko mubizi indabo zerekana ubwiza, indabo zigaragaza ineza, zikerekana urukundo.”

Ati “Twifuzaga kubaha indabo kugira ngo tubereke ko bashimwe, ko bakunzwe, kandi ko bahabwa agaciro muri sosiyete yabo.”

Miss Rwanda

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *