Miss Rwanda 2022 Pre-Selection: Abakobwa 20 batsindiye kujya mu mwiherero
Ku wa gatandatu, 26 Gashyantare, abakobwa 20 bazerekeza mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022 batoranyijwe mu birori bikomeye byabereye muri PSF Gikondo Expo Grounds.
Aba bakobwa 20 batoranyijwe muri 70 bari batorewe guserukira Intara zitandukanye n’Umujyi wa Kigali muri iri rushanwa ryakuruye abiyandikisha barenga 600.
Abitabiriye amarushanwa 70 bose bari bafite umunota umwe wo gusobanura imishinga yabo imbere y’akanama nkemurampaka no kubemeza ko bafite ibyo bakeneye kugira ngo bakomeze mu kindi cyiciro gikurikira cy’irushanwa.
Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na Dr. Jean Pierre Higiro, Umuganga akaba n’umuntu wateguye amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda mu bihe byashize, abanyamakuru b’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) Egidie Bibio Ingabire na Fidele Irizabimbuto, Marcel Ntazinda, Umuhanga mu by’amateka, umushakashatsi akaba n’impirimbanyi y’amahoro binyuze mu buhanzi ndetse na Fiona Muthoni Naringwa, Umunyamakuru wahoze ari umunyamideli n’umwe mu bigeze kwitabira amarushanwa y’ubwiza.
Uyu mugoroba watangijwe n’abahatanira kuba Miss Rwanda 2022 bitabye Akanama Nkemurampaka kugira ngo bivuge kandi basobanure imishinga bazakurikirana kugira ngo bahabwe amahirwe yo kujya mu cyiciro gikurikira, ari cyo ‘bootcamp’ cyangwa se umwiherero.
Itsinda ryatangaga amanota kuri aba bakobwa ryashingiye ku bintu bitatu aho ubwiza bugera kuri 30 ku ijana, umushinga ukagira 40 ku ijana naho uko yawusobanuye na byo bikagira andi 30 ku ijana. Nyuma yo gukurikira abitabiriye amarushanwa 70 bose, Akanama Nkemurampaka kagiye mu kwiherera kugira ngo kamenye 20 ba mbere.
Uwa mbere mu kubona ‘PASS’ imujyana mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022 yari No. 47, Ruzindana Kelia, ufite imyaka 19, (Umujyi wa Kigali), wabonye itike imugeza mu cyiciro gikurikira binyuze mu majwi y’abaturage, akurikirwa na No. 44, Nshuti Divine, 19, (Intara y’Uburengerazuba), na we wakomeje binyuze mu majwi.
Aba bakurikira ni 18 batoranijwe n’Akanama Nkemurampaka kugira ngo bakomeze mu mwiherero.
- Uwimanzi Vanessa (No.70), ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 20 akaba yararangije amashuri yisumbuye. Umushinga we uzibanda ku gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka mu miryango binyuze mu bwunzi.
- Bahali Ruth (No.3), ahagarariye Umujyi wa Kigali. Uyu mukobwa w’imyaka 23 y’amavuko yateguye umushinga uzibanda ku guteza imbere uburinganire no guha imbaraga abagore mu buhanzi, cyane cyane amakinamico n’imivugo.
- Uwimana Marlene (No.69) akomoka mu Mujyi wa Kigali, ubu akaba ari kwigira kubona Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri African Centre of Excellence. Binyuze mu muryango yashinze, yizera ko azakangurira abantu uburyo bwiza bwo kurera no gufasha ababyeyi kugira ngo imiryango itange amakuriro meza ku bana.
- Ikirezi Musoni Kevine (No.10) uhagarariye Intara y’Uburasirazuba ni umunyeshuri urangije amashuri yisumbuye, yifuza gukurikirana umushinga uzibanda ku gukunda igihugu no kwihesha agaciro mu rubyiruko. Afite imyaka 18.
- Mutabazi Isingizwe Sabine (No.38) uhagarariye Umujyi wa Kigali, yateguye umushinga w’amahugurwa y’ubutabazi bukozwe hakiri kare ku bafite ibibazo byo mu mutwe azafasha kurinda urubyiruko kugwa mu ndwara zo mu mutwe cyangwa kwiheba binyuze mu kubitahura hakiri kare no gushyigikirwa. Yarangije amashuri yisumbuye, afite imyaka 19.
- Kalila Leila Franca (No.23) uhagarariye Umujyi wa Kigali afite umushinga uzibanda ku gushyigikira no guteza imbere impano mu bana bafite ubumuga, cyane cyane abatishoboye. Afite imyaka 20 akaba arangije amashuri yisumbuye.
- Uwikuzo Marie Magnificat (No.67) wo mu Mujyi wa Kigali yabonye itike yo gukomeza mu kindi cyiciro nyuma yo kwerekana umushinga we wo kuzamura abagore muri STEM mu Rwanda. Ni umunyeshuri wiga ‘software engeneering’ muri Kaminuza, afite imyaka 21.
- Kayumba Darina (No.25), ukomoka mu Mujyi wa Kigali, yageze muri 20 ba mbere nyuma yo gusobanura umushinga we yise ‘Challenge Rwanda’ – gahunda ya nyuma y’ishuri yo guteza imbere abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye mu cyaro. Afite imyaka 20.
- Bahenda Umurerwa Arlette Amanda (No.55), uhagarariye Umujyi wa Kigali, afite umushinga uzibanda ku gukangurira abantu ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bw’ababyeyi b’abagore cyane cyane kwiheba gushobora kubaho nyuma yo kubyara. Afite imyaka 23.
- Kazeneza Marie Merci (No.26), ahagarariye Intara y’Uburengerazuba, afite umushinga uzibanda ku gushiraho urubuga rwo gukina rushingiye ku myigire no gukoresha ikoranabuhanga mu guhanga imirimo. Afite imyaka 25 akaba yararangije amasomo ya kaminuza.
- Umuhoza Emma Pascaline (No.53), uhagarariye Intara y’Uburasirazuba, azibanda ku gushinga ikigega cy’imibereho kizafasha abasabiriza mu mihanda, cyane cyane abafite ubumuga, gutangira ibikorwa bibyara inyungu. Yarangije amashuri yisumbuye, afite imyaka 19.
- Keza Maolithia (No.27), ukomoka mu Ntara y’Uburengerazuba azashyira mu bikorwa umushinga uzibanda ku guha imbaraga urubyiruko binyuze mu kwihangira imirimo. Afite imyaka 19, arangije amashuri yisumbuye.
- Saro Amanda (No.48), uhagarariye Intara y’Uburengerazuba yasobanuye ko umushinga we wibanda ku guteza imbere uburezi binyuze mu gusoma. Afite imyaka 19 akaba yararangije amashuri yisumbuye. Yifuza gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gushinga amasomero rusange mu bice by’icyaro.
- Keza Melissa (No.28), uhagarariye Intara y’Amajyepfo yabonye itike yo gukomeza nyuma yo gusobanura umushinga we uzibanda ku kuzamura imyumvire ku bijyanye n’uburwayi bwo mu mutwe no kurwanya isebanya ribwuriraho. Uyu mukobwa w’imyaka 20 ni umunyeshuri muri kaminuza.
- Nkusi Lynda (No.43), uhagarariye Intara y’Uburasirazuba, afite imyaka 22, ubu akaba yiga muri kaminuza. Umushinga we uzibanda ku gukora urubuga rwa interineti hagamijwe gukoresha ikoranabuhanga mu guhanga imirimo.
- Muringa Jessica (No.37) uhagarariye Intara y’Uburengerazuba azashyira mu bikorwa umushinga ugamije kurwanya igwingira mu bana bavutse ku babyeyi b’abangavu. Afite imyaka 19, arangije amashuri yisumbuye.
- Ndahiro Mugabekazi Queen (No.42) ukomoka mu Ntara y’Uburasirazuba yateguye umushinga uzibanda ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gucibwa intege bikorerwa abakobwa. Uyu mwana w’imyaka 19 yarangije amashuri yisumbuye.
- Uwimana Jeannette (No.68) uhagarariye Intara y’Amajyepfo yerekanye ko ubumuga budasobanuye kudashobora abasha kugera mu mwanya ya mbere 20. Umushinga we wibanze ku guharanira uburenganzira bwa muntu ku rubyiruko rufite ubumuga muri rusange. Uyu mukobwa w’imyaka 26 arangije amashuri yisumbuye.