Abakobwa baciriwe inzira, ababyeyi bariruhutsa: Imbamutima z’abahawe buruse binyuze muri Miss Rwanda
Mu mpera za 2020, Kayirebwa Marie Paul yabonekaga cyane mu ndirimbo Nyarwanda nk’umwe mu bakobwa bafasha abahanzi ndetse akabikuramo amafaranga.
Icyo gihe ntiyari azi ko ari we uzaba Nyampinga w’Igikundiro [Miss Popularity] muri Miss Rwanda 2021, yinjiyemo ahagarariye Umujyi wa Kigali.
Icyemezo cyo guhatana muri Miss Rwanda 2021 yagifashe nk’uburyo yabonaga bwamucira inzira yo gusubira mu ishuri cyane ko yashakaga kwiga kaminuza ariko ubushobozi bukaba buke.
Kayirebwa w’imyaka 24 y’amavuko yarangije amashuri yisumbuye mu bijyanye n’Ubukerarugendo muri College Baptiste St Sylvestre de Kinigi. Kugeza mu mwaka ushize, yari amaze imyaka itatu yicaye, ategereje kubona igihe azabonera amahirwe yo kwiga.
Mu rugendo rwe muri Miss Rwanda yarahiriwe kuko ubuyobozi bwayo bwongereye igihembo gishya mu byatangagwa, bugena ko abakobwa 20 bazinjira mu mwiherero bazahabwa buruse zo kwiga muri Kaminuza ya Kigali.
Ni igitekerezo ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwavuze ko cyashibutse kuri gahunda yo guha umwana w’umukobwa amahirwe yo kwiga kugira ngo abashe kwiteza imbere.
Binajyanye kandi no kuzamura uburezi no gushyigikira imyigire y’abana b’abakobwa bitabira irushanwa rya Miss Rwanda bikarenga kuba gusa baryitabira ahubwo bakanafashwa kunguka ubumenyi.
Kayirebwa yakomeje muri icyo cyiciro cy’Umwiherero ahatoranyijwe abakobwa 20, birangira inzozi ze zibaye impamo; kuri yiga mu mwaka wa Mbere muri Kaminuza ya Kigali mu bijyanye na ‘Business Marketing’.
Amahirwe yo kwiga muri iyi kaminuza yahawe abakobwa bose uko ari 20, abemerera kwiga Icyiciro cya Kabiri n’icya Gatatu cya Kaminuza. Ibi ariko ntibyakuyeho ko bamwe barimo abari bafite kaminuza bigamo n’abafashe izindi gahunda gukomeza inzira batangiye.
IGIHE yamenye ko abakobwa icyenda muri 20 bemerewe buruse muri Kaminuza ya Kigali aribo bari kuzigiraho.
Muri bo harimo Uwankusi Nkusi Linda wiga ‘Business Marketing’, Keza Teta Lalissa wiga ‘Public administration and Local Government’, Musango Nathalie wiga ‘Business management’, Musana Teta Hense wiga ‘Procurements’, Kayirebwa Marie Paul wiga ‘Business marketing’, Ishimwe Sonia wiga ‘Economics’, Hope Akaliza wiga ‘Procurements’, Uwase Kagame Sonia wiga ‘Marketing’na Ingabire Esther wiga Amategeko [Law].
Abandi bakobwa 11 bagize impamvu zinyuranye zatumye batajya kwigira kuri buruse bahawe barimo Uwase Phionah wari usanganywe indi buruse, Umutoni Witness wasanze ibyo yifuza kwiga bitari muri iyi kaminuza, Umutesi Leah, Gaju Evelyne, Isaro Rolitha Benitha biga mu zindi Kaminuza.
Biyongeraho Ingabire Grace, Amanda Akaliza na Karera Chryssie bari bararangije Icyiciro cya Kabiri cya kaminuza batifuje guhita bakomeza.
Ikindi cyiciro kirimo Isheja Morella, Laila Kabagema na Sandrine Umutoniwase bagiye kwiga hanze.
Abiga muri Kaminuza ya Kigali bishimira ko bafashijwe kugera ku nzozi zabo
Abakobwa icyenda biga muri Kaminuza ya Kigali bahuriza ku gushima uko bafashijwe gukomeza amasomo yabo.
Kayirebwa Marie Paul wegukanye ikamba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda 2021 ubwo yahabwaga ikaze muri Kaminuza ya Kigali, yabwiye IGIHE ko yari amaze imyaka itatu arangije amashuri yisumbuye ariko yarabuze uko uko akomeza kaminuza.
Yagize ati “Nkuko nabivuze mbere, mbana n’umuvandimwe wanjye kandi amashuri y’iki gihe arahenze cyane. Byari bigoye ko yabona uko anyishyurira kaminuza akanita ku muryango we.”
Yavuze ko bihebuje kubona abakobwa 20 baremerewe gukomeza amasomo yabo.
Ati “Ni iby’agaciro gakomeye kandi ndashimira Imana kuba narabashije kubona amahirwe yo gusubira mu ishuri, nkagira ubumenyi nunguka nkazagira n’aho nigeza mu buzima busanzwe.”
Nyuma y’imyaka itatu Kayirebwa Marie Paul asoje amashuri yisumbuye, yafashijwe kujya muri Kaminuza
Ishimwe arihuriyeho na Musana Teta Hense wanyuzwe n’uburyo abakobwa bitabiriye Miss Rwanda batekerejweho hagamijwe kurushaho kubatyariza ubumenyi.
Ati “Nakuze ntekereza uko nziyishyurira kaminuza ngatera ishema mama wambyaye, buruse nabonye rero yaranshimishije kuko ibyo nashakaga nabigezeho.”
Miss Musana wegukanye ikamba ry’uwahize abandi mu mishinga, yavuze ko kwigira kuri buruse ya Miss Rwanda bisaba imbaraga nyinshi.
Ati “Ndashaka gutera ishema yaba ubuyobozi bwa Miss Rwanda na Kaminuza nigamo. Ndamutse nitwaye nabi cyangwa ngatsindwa byakwitwa ko ari wa mukobwa ufite ikamba iri n’iri wakoze ibi n’ibi. Ngomba guharanira kuba icyitegererezo mu bo twigana.”
Uyu mukobwa yongeyeho ko yifuza gusiga izina ryiza muri Kaminuza yigamo, ati “Aho kugira ngo nzahave bavuga ngo wamukobwa wo muri Miss Rwanda yakoze ibi nibi bibi, nazarangiza kwiga bavuga bati yatsinze neza, yitwaye neza mbega nkaba icyitegererezo ku bandi.”
Akaliza Hope na we yashimiye Kaminuza ya Kigali yatekereje ku mwana w’umukobwa ikiyemeza kumuteza imbere binyuze mu kumufasha kubona uko yiga.
Ati “Ndabashima cyane kuba batekereza ku mukobwa kuko ni ikintu cy’agaciro, buriya hari itafari rikomeye baba bashyize ku buzima bwe.”
Yijeje abamuhaye amahirwe yo kwiga ko atazayaterera inyoni, ahubwo azaharanira kurangiza amasomo ye afite isura nziza muri bagenzi be ndetse agatsinda neza bityo akaba icyitegererezo mu bandi.
Ababyeyi b’abitabiriye Miss Rwanda bariruhukije
Umubyeyi wa Musana Teta Hense waganiriye na IGIHE yavuze ko yishimiye cyane inkuru y’uko umukobwa we agiye kwiga yishyuriwe kaminuza.
Ati “Kuba umukobwa wanjye yarabonye uburyo bwo kwiga muri Kaminuza ya Kigali binyuze muri Miss Rwanda, ni iby’agaciro cyane. Yakunze kumbwira ko ashaka kuziyishyurira ariko ntarabona aho bizaca, rero kuba byaranyuze muri iyi nzira narabyishimiye cyane ko yakabije inzozi ze.”
Yahamije ko hari byinshi nk’umuryango bazungukira mu kuba umukobwa wabo yarabonye buruse.
Ati “Amafaranga twari kumwishyurira kaminuza imyaka itatu yose kugeza ubu agiye gukora ibindi byaduteza imbere. Urumva ni inyungu ku muryango.”
Uyu mubyeyi yashimiye ubuyobozi bwa Miss Rwanda kuba buteza imbere umwana w’umukobwa.
Yagaragaje ko Miss Rwanda yabaye ikiraro cyo kwambukirizaho ibyifuzo byose umukobwa we yakuranye.
Ati “Musana yakuranye inzozi zo kwiga ubuganga hanze y’u Rwanda ariko biza kugera aho biranga, kuva ubwo yiyemeza kwikorera ubucuruzi. Icyo gihe namusabye ko yajya kwiga kaminuza aranga ambwira ko mubabarira nkamuha imyaka ibiri anyizeza ko azaba atangiye kwiyishyurira byamunanira nkaba aribwo mwishyurira.”
Yashimye abagize uruhare mu gufasha umukobwa we kwiga kaminuza no kugira icyerekezo cyo gutangira ubucuruzi yahoze arota.
Miss Rwanda itewe ishema n’abari kwiga muri Kaminuza ya Kigali
Umuvugizi wa Miss Rwanda, Miss Nimwiza Meghan, yabwiye IGIHE ko gufasha abakobwa banyuze muri iri rushanwa kubona uko biga bijyanye n’intego yaryo yo kubateza imbere binyuze mu kubongerera ubumenyi.
Yagize ati “Abari kwiga muri Kaminuza ya Kigali bafite umuhate kandi twizeye ko bazabyaza umusaruro amahirwe bahawe bakaba bahindura ubuzima bwabo ndetse n’ubw’igihugu muri rusange.”
Yavuze ko Miss Rwanda izaharanira iteka ko abakobwa bitabira iri rushanwa bagira amahirwe yo kwiga.
Ati “Uruhare runini ruri mu bari guhabwa amahirwe kuri ubu, nibitwara neza bakagendera mu murongo wateguwe ndetse bigatanga umusaruro ufatika, bakagira ikinyabupfura biga neza bagatsinda ntakabuza iyi mikoranire izakomeza.”
Miss Nimwiza avuga ko raporo bafite zihamya ko imyitwarire y’abakobwa bitabiriye Miss Rwanda biga muri Kaminuza ya Kigali ari nta makemwa.
Ati “Nta n’umwe turumva batubwira ko yitwaye nabi cyangwa ari gutsindwa amasomo ye. Abari kwiga bari gushyiramo imbaraga kandi barabizi ko kuba bazwi cyane mu kigo bagomba kubikoresha baba ibyitegererezo ku bandi.”
Miss Nimwiza Meghan yongeye gusaba abakobwa bIga muri Kaminuza ya Kigali kwitwara neza kuko ari bwo buryo bwo guharurira barumuna babo inzira.
Ati “Amahirwe bagize nibayitwaremo neza bizaha amahirwe abazabakurikira. Ikinyabupfura no kwiga neza nicyo cyonyine tubasaba kuko ubwiza no kuba barabonye aya mahirwe sibyo bizatuma bahaguma.’’
Abakobwa banyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda bakemerwa kwiga muri Kaminuza ya Kigali basabwe gushyira umutima ku masomo yabo ku buryo bizafasha n’ababareberaho kubona ko ari amahirwe adakwiye gukerenswa.
Nubwo batagiye kwiga muri Kaminuza ya Kigali, abakobwa bose bahatanye muri Miss Rwanda 2021 bari bahawe ikaze
Ku munsi wo kubakira, abakobwa hafi ya bose bitabiriye iki gikorwa bashaka kumva amabwiriza agenga abemerewe kwiga muri Kaminuza ya Kigali
Miss Ingabire Grace nubwo atari kwiga muri Kaminuza ya Kigali ari mu bari bagiye guhabwa ikaze
Miss Kayirebwa Marie Paul wari umaze imyaka itatu yararetse kwiga kubera ubushobozi buke, yasubukuye amasomo ye kubera Miss Rwanda
Ishimwe Dieudonné (iburyo) n’Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali, Prof. Dr Tombola M. Gustave (hagati) mu bitabiriye umuhango wo guha ikaze abakobwa bo muri Miss Rwanda bemerewe kuyigamo
Abakobwa bose bahawe ikaze muri Kaminuza ya Kigali