Miss Ingabire Grace yerekeje muri Puerto Rico guhatanira ikamba rya Miss World
Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace, yerekeje muri Puerto Rico aho yitabiriye irushanwa rya Miss World mu bikorwa byo guhatanira ikamba rizatangwa ku wa 16 Ukuboza 2021.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2021 nibwo Miss Ingabire yahagurutse i Kigali yerekeza Mujyi wa San Juan muri Puerto Rico.
Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege uyu mukobwa yari aherekejwe n’Igisonga cya kabiri cye, Umutoni Witness n’abandi bakobwa begukanye amakamba ya Miss Rwanda barimo Miss Iradukunda Elsa, Nimwiza Meghan na Iradukunda Liliane.
Miss Ingabire yerekeje muri Puerto Rico asangayo abandi bakobwa bazahatana batangiye kugerayo kuva ku wa 18 Ugushyingo 2021.
Mbere y’uko ava mu Rwanda, Miss Ingabire yasabye Abanyarwanda kumutiza amaboko kugira ngo azitware neza mu irushanwa rya Miss World 2021 rihuriramo abakobwa baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Ku mugoroba ubanziriza urugendo rwe muri Puerto Rico, Miss Ingabire yashyikirijwe ibendera ry’u Rwanda n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko, Edouard Bamporiki, wiyemeje gukora ibishoboka byose ngo Minisiteri izashobore kumushyigikira kugira ngo yegukane ikamba rya Miss World arigeze mu Rwanda.
Minisitiri Bamporiki yagize ati: “Twifuza kumubona ahagarariye u Rwanda neza no kwereka Isi ishusho nyayo y’u Rwanda. Namubwiye ko akwiye kuzababwira ko kumuha ikamba ari bo byungura kurusha we.”
Miss Ingabire avuga ko azitwara neza kugira ngo abe yakwegukana intsinzi.
Yakomeje avuga ko yagize igihe gihagije cyo kuganira na bakuru be bamubanjirije mu irushanwa rya Miss World 2021, ahamya ko impanuro bamuhaye zizamubera impamba yo kwitwara neza muri iryo rushanwa.
Zimwe mu nama bagenzi bamugiriye yagarutseho harimo kutagira ubwoba, kugerageza kubana neza n’abandi ndetse no guharanira kwitwara neza muri buri mwitozo azahabwa muri Miss World 2021.
Irushanwa rya Miss World rigiye kuba ku nshuro ya 70, ubwo riheruka ryegukanywe na Toni-Ann Singh wo muri Jamaica ari na we uzambika ikamba umukobwa uzabasha guhiga abandi akaryegukana muri uyu uri uyu mwaka.