Miss Ingabire Grace yitabiriye itangizwa ry’icyumweru cy’abafite ubumuga bwo kutumva

Miss Rwanda Ingabire Grace yitabiriye ibiganiro nyunguranabitekerezo mu gutangiza ku mugaragaro icyumweru mpuzamahanga cy’abafite ubumuga bwo kutumva cya 2021.

Iyi nama yateguwe n’umuryango wimakaza gukunda Igihugu (Patriotism Organization Rwanda) ku bufatanye n’Urugaga rw’igihugu rw’abafite ubumuga bwo kutumva, ku nkunga ya MTN Rwanda.

Byakorewe mu nsanganyamatsiko; “Kwishimira amateka y’abafite ubumuga bwo kutumva”, impamvu nyamukuru y’ubu bukangurambaga bumaze icyumweru ni ukwemera ko umuryango w’abatumva uhari no gutekereza ku mbogamizi zugarije abo bantu bafite ubumuga bwo kutumva.

Ati: “Urubyiruko ni abayobozi b’ejo hazaza. Ni yo mpamvu, hakenewe gushyira ingufu nyinshi mu kwiga ururimi rw’amarenga kugira ngo haboneke amahirwe angana ku bantu bose barimo n’abafite ubumuga ”- Miss Rwanda Ingabire Grace.

Ati: “Icyo nsaba urubyiruko bagenzi banjye ni ukwibanda ku bushobozi bwacu aho kwibanda ku bumuga bwacu no guhuriza hamwe abantu bose kugira ngo twizere iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’igihugu cyacu, twibuke ko twe urubyiruko turi abayobozi b’ejo hazaza h’igihugu cyacu,” – Miss Rwanda Ingabire Grace

Miss Rwanda

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *