Abategura Miss Rwanda bakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika
Itsinda rihagarariye abategura Miss Rwanda riyobowe n’Umuyobozi Mukuru, Ishimwe Dieudonné, riri mu ruzinduko rw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuri uyu wa Kabiri, ryahuye ndetse rinagirana ibiganiro na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Amb. Mukantabana Mathilde.
Ibi biganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati ya Ambasade na Miss Rwanda Organization ku mishinga igamije kongerera ubushobozi urubyiruko. Amb. Mukantabana yashimye iterambere n’umusanzu w’irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda mu guha imbaraga no guhindura ubuzima bw’abahatana.
Amb. Mukantabana yashimye igitekerezo cyo gutanga buruse za kaminuza ku bahatanira Miss Rwanda. Yashimye abatsinze Miss Rwanda bose babanje, ku kuzana imishinga yagize ingaruka nziza mu muryango Nyarwanda.
“Amb. Mukantabana yaduhaye ibitekerezo by’uburyo igikorwa cya Miss Rwanda gishobora gukomeza kugira ingaruka ku bahatanira ikamba bose ndetse n’abaturage. Yashimishijwe no kwiyongera kw’amarushanwa n’ibitekerezo bishya dukomeje kuzana.” – Miss Nimwiza Meghan
Mu bindi, barebye icyo abanyarwanda baba mu mahanga bashobora gukora kugira ngo bafashe abakobwa baba batsindiye ikamba rya Miss Rwanda mu kubabashyigikira iyo bagiye mu marushanwa mpuzamahanga.
Hari na gahunda yo gukomeza guhuza urubyiruko rw’u Rwanda mu gihugu ndetse no hanze yarwo, kugira ngo bose bakomeze gukorera hamwe mu gufasha igihugu kurushaho gutera imbere.