Miss Ingabire Grace yahaye abamugariye ku rugamba ibikoresho nyunganirangingo
Miss Rwanda Ingabire Grace ku bufatanye na HVP Gatagara, ikigo cy’abafite ubumuga, basuye abahoze abamugariye ku rugamba, batuye mu kagari ka Nyarugunga, mu Murenge wa Kanombe. Uru ruzinduko rwari mu rwego rwo kwizihiza #Kwibohora27 – urugamba rwo kwibohora.
Uru ruzinduko rwari rugamije kumenya uruhare n’ubwitange butagereranywa by’abahoze ari abarwanyi mu rugamba rwo kwibohora mu Rwanda. Miss Ingabire Grace ku bufatanye na HVP Gatagara yatanze inkoni zishyigikira inkokora, intebe z’abamugaye n’ibindi bikoresho ku bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Miss Ingabire Grace yavuze ko abantu, cyane cyane urubyiruko bagomba guhora bashima, bagafatira icyerekezo kandi bakigira ku mutima wo gukunda igihugu wagaragajwe n’abasirikare ba RPA mu rugamba rwo kwibohora.
HVP Gatagara yari ihagarariwe n’umuyobozi w’Ishami rya Gikondo, Jean Pierre Nteziryayo. Yagize ati: “Twishimiye ko Miss Rwanda yatwegereye kuri uru ruzinduko. Twese tuzi uruhare rw’abahoze mu ngabo mu gihugu. Ntidushobora kubasuzugura.”
Miss Ingabire Grace yagize ati: “Ibi bikoresho twatanze ku bufatanye na HVP Gatagara ni ikimenyetso cyo kwereka abahoze ari abarwanyi ko tubashimira kandi tubazi. Uyu ni n’umwanya kuri njye nka Miss Rwanda wo kumenya byinshi ku nkuru idasanzwe y’urugamba rwo kwibohora.”
Brig. Gen John Peter Bagabo, Komiseri muri Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero, yashimiye Miss Ingabire Grace kuri iki gikorwa, avuga ko byerekana uburyo urubyiruko rwishimira kandi rwiyemeje gushimangira ibyo igihugu cyagezeho.
Yasabye abahoze ari abarwanyi gukomeza kwitwara neza no gukoresha neza ibyo bakura muri guverinoma ndetse n’abagiraneza.