Abakobwa bari muri Miss Rwanda 2021 basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama
Abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021 basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama muri Karere ka Bugesera mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bahageze, abakobwa bahawe ishusho rusange y’urwibutso mbere yo kuruzenguruka basobanurirwa amwe mu mateka yaho.
Kiliziya ya Ntarama yabereyemo ubwicanyi ndengakamere mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Uru rusengero rwabonwaga nk’ahantu hizewe n’ibihumbi by’Abatutsi bahungiyeyo. Ariko Interahamwe zari ziyemeje kubavutsa ubuzima.
Abahatanira Miss Rwanda 2021 bakoze igikorwa cyo gusukura urwibutso. Aba bakobwa bose bari bataravuka igihe Jenoside yakorewe abatutsi yabaga mu Rwanda. Gusura urwibutso bibafasha kumenya byinshi ku mateka yayo n’ingaruka za Jenoside.
Abahatanira kuba Miss Rwanda 2021 bafashe umwanya wo kureba n’amaso yabo amwe mu mateka ashaririye abitswe muri uru rwibutso. Imibiri irenga 5000 y’Abatutsi b’inzirakarengane biciwe muri kariya gace n’ahagakikije iruhukiye mu Rwibutso rwa Ntarama.
Umwe mu bahatanira kuba Miss Rwanda 2021, Uwankusi Nkusi Linda, yagize ati: “Ibyo tubonye hano birababaje. Birababaje kubona ibyabaye, amateka, ibintu biteye ubwoba n’ibintu byose byabaye. Ikintu cyankoze ku mutima ni imyenda twabonye n’inkweto z’abana.”
Aba bakobwa batanze inkunga y’amafaranga ku barokotse Jenoside bageze mu za bukuru kugira ngo babashe kugura amatungo magufi. Abagenerwabikorwa bashimye igitekerezo cyo gusura inzibutso, bavuga ko bifasha abakiri bato kumenya amateka y’igihugu.