Miss Ingabire Grace yatangiye umushinga we w”Ubwiza bufite Intego’

Bijyanye n’umushinga we w”Ubwiza Bufite Intego’, Miss Rwanda Ingabire Grace ku bufatanye na Africa Improved Foods, yatangiye gushyira mu bikorwa umushinga w’ubworozi bw’ingurube ugamije kongerera ubushobozi abakozi bashinzwe ubuzima. Uyu mushinga watangiriye mu Karere ka Rwamagana.

Intego y’uyu mushinga ni ugushyigikira no kwitura imbaraga z’abakorerabushake b’ubuzima binyuze mu bikorwa bibyara inyungu. Abakozi bashinzwe ubuzima bw’abaturage bari hamwe mu makoperative atatu bahawe ingurube esheshatu, imiti izigenewe n’ibiribwa kugira ngo umushinga uzagende neza.

Miss Ingabire Grace yatangije uyu mushinga mu makoperative 3 ariko gahunda ni ukureba uko abakozi bashinzwe ubuzima rusange 1,900 bahurijwe mu makoperative 15 yo mu Karere ka Rwamagana bazungukirwa n’uyu mushinga.

Aretha Mutumwinka wo muri AIF Rwanda, yagize ati: “Abakozi bashinzwe kubungabunga ubuzima mu baturage baritanga, akazi kabo ntikamenyekana nyamara ibisubizo byiza by’ibyo bagiye bakora ntawabihakana. Iyi gahunda ni inzira kuri twe yo kubazirikana no kubashyigikira ariko tunareba ko bazamuka muri ubwo burambe.”

Kubera iki ingurube? Ubworozi bw’ingurube mu #Rwanda bwagiye bwiyongera buhoro buhoro umubare w’ingurube wiyongereyeho 76% mu myaka itanu ishize ugera ku zisaga miliyoni 1.7, nk’uko imibare yatanzwe na MINAGRI ibigaragaza.

“Gutangira imishinga ishingiye ku baturage ishobora kugira akamaro ku bandi ni byo niyemeje igihe nambikwaga ikamba rya Miss Rwanda 2021. Ndashimira AIF Rwanda kuba yanshoboje ibi. Ntegereje kuzakorana na bo mu mishinga myinshi.” – Miss Rwanda Ingabire Grace.

Miss Ingabire Grace yatangiye umushinga we w”Ubwiza bufite Intego’

Abagenerwabikorwa bagaragaje ko bishimiye uyu mushinga kandi biyemeza gukurikiza gahunda yo kugabira n’abandi kugira ngo andi makoperative na yo izi ngurube zizayagereho. Abakozi bashinzwe ubuzima rusange ni abakorerabushake bakoresha imbaraga zabo n’uko bashoboye kose mu guhugura no gusobanurira abaturage ibibazo bitandukanye bijyanye n’ubuzima.

Iki gikorwa cyo gutanga ingurube mu bakozi bashinzwe ubuzima rusange mu Karere ka Rwamagana cyitabiriwe n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe imibereho myiza, Umutoni Jeanne. AIF Rwanda yari ihagarariwe na Aretha Mutumwinka.

Miss Rwanda

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *