Miss Rwanda 2021: Ni inde uzatsinda irushanwa rya BK ryo guhanga umushinga udasanzwe?
Mu gihe hasigaye amasaha atarenze 48 kugira ngo umunsi wa nyuma wa Miss Rwanda 2021 ugere, hari ikindi gihembo gikomeye n’amatsiko menshi yo kumenya uzatsinda mu cyiciro cy’umukobwa wahanze umushinga udasanzwe, uzaterwa inkunga na Banki ya Kigali umwaka wose.
Banki ya Kigali, umwe mu baterankunga b’imena ba mbere ba Miss Rwanda 2021, ntabwo izatera inkunga umushinga gusa, ahubwo izanatanga umujyanama kugira ngo afashe uwatsinze kunoza umushinga we neza, witezweho kuzagira icyo uhindura muri sosiyete.
Ku wa Kabiri, tariki ya 16 Werurwe, abakobwa 20 bose bari muri Miss Rwanda 2021 bagize amahirwe yo gusobanura imishinga yabo imbere y’akanama nkemurampaka, karimo Nicole Kamanzi, Umuyobozi ushinzwe amashami ya BK muri Kigali, Patrick Ndahiro, Umuyobozi ushinzwe inguzanyo muri BK, Paulette Mpano, Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Inkomoko, Teddy Kaberuka, Impuguke n’Umusesenguzi mu by’Ubukungu na Serge Gasore, washinze Gasore Foundation.
Imishinga y’abakobwa bose:
Amanda Akaliza: Uyu mukobwa ashaka guteza imbere urubuga rw’aho abantu bashobora kubona serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe ku buntu cyangwa ku giciro gito, batagiye mu bitaro.Amanda Akaliza
Akaliza Hope: Afite umushinga wo gushyiraho ishyirahamwe ry’abunganira ababyeyi/abarera abana biga ndetse n’abita ku barwayi mu bitaro mu rwego rwo guhanga imirimo ku rubyiruko cyane cyane abanyeshuri ba kaminuza.Akaliza Hope
Gaju Evelyne: Afite umushinga wo gukora ibikoresho by’isuku ku bagore n’abakobwa n’imisatsi izwi nka ’mesh’ yifashishije ibirere by’insina. Avuga ko uyu mushinga ugamije guhanga imirimo ku rubyiruko.Gaju Evelyne
Ingabire Esther: Yateguye umushinga wo gukora urubuga rwo kwiga hifashishijwe uburyo abanyeshuri bashobora kubona amasomo kuri murandasi cyangwa mu buryo bw’iyakure.Ingabire Esther
Ingabire Grace: Yateguye umushinga wo guteza imbere amasomo yo kubyina, gushyiraho inzu z’iyi myidagaduro n’izo kunguraniramo ibitekerezo kugira ngo azamure imyigire ishingiye ku bushobozi kuko amasomo nk’aya yuzuzanya n’uburezi busanzwe. Ibi yemeza ko bizatuma abana barushaho gufungura ibitekerezo no kwigaragaza.Ingabire Grace
Isaro Rolitha Benita: Afite umushinga wo guhinga imbuto no kuzicuruza. Avuga ko uzagabanya ibura ry’imbuto zikoreshwa imbere mu gihugu ndetse ukongera ubwiza bw’izoherezwa hanze. Yongeyeho ko umushinga we uzatanga akazi ku rubyiruko.Isaro Rolitha Benita
Ishimwe Sonia: Yateguye umushinga ujyanye na serivisi zo kohererezanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga mu buryo bwambukiranya umupaka w’u Rwanda na RDC kugira ngo byorohereze ubucuruzi. Avuga ko umushinga wazamura cyane ubucuruzi bwambukiranya imipaka.Ishimwe Sonia
Kabagema Laila: Afite umushinga wo kugabanya ibyangiza ikirere biturutse mu bikoreshwa n’ingo by’umwihariko asimbuza inkwi n’amakara. Azakoresha ibisigazwa by’ikawa n’ibitiritiri by’ibigori.Kabagema Laila
Karera Chryssie: Yashyizeho umushinga wo gukoresha udupfukamunwa, akatubyaza umusaruro aho kuba twahita tujugunywa, bikajyana n’izindi ’plastics’ nazo zijugunywa mu buryo budateguwe neza zikangiza.Karera Chryssie
Kayirebwa Marie Paul: Yerekanye umushinga wo gushishikariza urubyiruko kujya mu buhinzi. Uzibanda cyane cyane ku kongerera agaciro imyumbati kimwe no gutunganya ibisigazwa by’imyumbati mu bikoresho byo kubikamo no gutwaramo ibintu.Kayirebwa Marie Paul
Musana Teta Hense: Yerekanye umushinga wo gukora ibikombe bikozwe mu mpapuro zitangiza ibidukikije atari mu Rwanda gusa ahubwo no mu Karere.Musana Teta Hense
Musango Nathalie: Afite umushinga wo gufasha abagore batishoboye bafite abana bamugaye, cyane cyane mu cyaro bafite imishinga ibyara inyungu, cyane cyane ubuhinzi bw’ibihumyo.Musango Nathalie
Teta Larissa Keza: Uyu mukobwa afite umushinga wo kohereza ibitoki hanze. Yavuze ko ubushakashatsi yakoze bwerekanye ko ibitoki bya ’kamaramasenti’ mu Rwanda ari byinshi kandi bikenerwa cyane ku isoko mpuzamahanga.Teta Larissa Keza
Kayitare Isheja Morella: Yerekanye umushinga wo kongerera imbaraga gahunda ya ’Made in Rwanda’ binyuze mu guteza imbere ubumenyi, mu kuzana urubuga rutanga amasomo ajyanye na yo kandi rugahuza buri wese ufite aho ahuriye na yo.Kayitare Isheja Morella
Umutesi Lea: Umushinga we ni ukongera agaciro ibiti byeraho ibinyomoro no kuzamura ingano y’umusaruro woherezwa hanze.Umutesi Lea
Umutoni Witness: Arashaka gukora umushinga uzaha umwana w’umukobwa ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga kuva akiri muto. Umushinga uzahuza abategarugori bashishikajwe no kumenya byinshi kuri mudasobwa kugira ngo bahugure abakobwa kandi banatange buruse ku bakobwa batishoboye.Umutoni Witness
Umutoniwase Sandrine: Yateguye umushinga wo gushyiraho ikigo giteza imbere ubuhanzi n’impano, nk’uruganda rwagutse rushobora kubyara amafaranga, rugatanga n’akazi. Azashyiraho amarushanwa yo kwerekana impano mu buryo buhujwe ndetse n’imurikagurisha z’umusaruro uva mu buhanzi n’impano.Umutoniwase Sandrine
Uwankusi Nkusi Linda: Afite umushinga w’ubuhinzi, yibanda ku guhinga urusenda rwo gukoresha no kohereza hanze. Asanzwe afite uburambe kuko akora ubuhinzi bw’indabyo. Arashaka kwagura umushinga we aramutse atsinze.Uwankusi Nkusi Linda
Uwase Phiona: Yateguye umushinga wo gutanga serivisi z’iterambere rya tekiniki n’ubuhanga ku banyeshuri kugira ngo basoze amashuri biteguye neza gutangira umurimo.Uwase Phiona
Uwase Kagame: Afite umushinga w’ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga hagamijwe iterambere rirambye ry’ubuhinzi. Ateganya gukoresha ibyuma byashyirwa mu mirima bigaha amakuru y’ingenzi abahinzi ku byo bashobora gukora mu kwita ku byo bahinze.Uwase Kagame Sonia