Miss Rwanda 2021 Abahatanira ikamba bahanuwe na MTN Rwanda iri mu baterankunga
Abahatanira kuba Miss Rwanda kuri ubu bari mu mwiherero kuri La Palisse Nyamata, muri iki cyumweru bagiranye ibiganiro byo kungurana ibitekerezo n’abakozi bakuru ba MTN Rwanda, baganiriye kuri byinshi, kubaka ejo hazaza, gutsimbataza ku kwigirira icyizere no kuba abantu biyemeza mu byo bakora byose.
Teta Mpyisi, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe imenyekanishabikorwa na Gisele Phanny Wibabara, Umuyobozi w’ibikorwa by’Ubuterankunga n’ubucuruzi muri MTN Rwanda batanze ikiganiro gikomeye cyari kigamije gushishikariza abakobwa kugaragaza ikibarimo no gukoresha urubuga Miss Rwanda yabahaye kugira ngo bagire icyo bahindura mu buzima bwabo.
Aba bayobozi bombi bo muri MTN Rwanda bibukije abahatanira kuba Miss Rwanda 2021 ko ubu bamaze kuba abantu bakomeye kubera ko binjiye muri 20 ba mbere bahatanira ikamba rya Miss Rwanda, bababwira ko nubwo hazatsinda umwe, bagomba kumva ko bishimiye ko bageze ku munsi wa nyuma.
“Ugiye kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda cyangwa birashoboka ko atari byo, ariko guhera ubu ugomba kumenya ko uri umuntu ukomeye wowe ubwawe.” Wibabara yabibwiye abakobwa, abasaba kubyaza umusaruro amahirwe bafite kandi bakiteza imbere.
Babwiye abitabiriye amarushanwa kubyaza umusaruro icyatuma buri wese muri bo aba umwihariko kandi bakiyemeza ko na nyuma ya Miss Rwanda 2021, bashobora kubaka umwihariko bazana impinduka muri sosiyete, bakubaka izina mu mishinga yabo myiza.
Ati: “Ahari imishinga imwe irasa. Sinzi, ariko igaragaze, uvuge uti ‘uyu ni njye. Ndi umwihariko. Iki nicyo nshaka gukora’ bigutandukanye n’abandi”, Wibabara yabyongeyeho.
Teta na Wibabara bashishikarije abakobwa kumenya intego zabo no gusobanukirwa umwihariko wabo kandi buri gihe baharanira gukora ibyiza kurushaho mu byo bazashaka gukora nyuma ya Miss Rwanda.
Mu mico izabageza ku gutsinda baganirijweho harimo kuba inyangamugayo, kuba abantu bahamye kandi bibanda ku ntego zabo, kandi ntibatume gutsindwa rimwe bibatera guhagarara mu rugendo rwabo.
Teta yabwiye abahatana ko ubuzima butazarangirana na Miss Rwanda, baba batsinze cyangwa batatsinze, bagomba kwibanda ku gihe kizaza kibategereje kandi bakubakira ku mahirwe yo kumenywa na bose bakuye muri Miss Rwanda 2021.
Ati: “Banyarwandakazi muri hano muri iki cyumba uyu munsi, gusa kuba utagera ku mwanya wa mbere ntabwo bivuze ko watsinzwe.”
Bashishikarijwe gushyiraho amahame ku giti cyabo kugira ngo bagere ku ntego zabo kandi biyemeze ko batazajya munsi y’urwo rwego.
Abakobwa babajije icyo bizasaba kwinjira muri MTN Rwanda nk’umukozi usibye kugira impamyabumenyi maze babwirwa ko impamyabumenyi ari ngombwa kuko ari umuryango uha agaciro uburezi ariko kuba wagira udushya kandi ufite impano ni ibindi bintu by’ingenzi.
Aba bakobwa bahatanira ikamba basobanuriwe amahirwe MTN Rwanda iha urubyiruko, cyane cyane abakobwa, ibaha umwanya wo gukura no kuvumbura byimazeyo ubushobozi bwabo, hamwe n’indangagaciro nziza z’amasosiyete zunganira abakozi bayo.
Aba bayobozi bombi basangije abakobwa inkuru zabo n’uburyo bashoboye gukura mu ntera mu myaka yashize.
Teta yavuze ko nta gahunda yari afite yo kujya mu murimo akora magingo aya ariko igihe habonetse amahirwe, inshuti n’umuryango bakomeje kumuhatira kujya gusaba akazi hanyuma anyura mu biganiro n’andi magerageza, kugeza abonye akazi afite ubu. Ubu amaze imyaka 9 muri MTN Rwanda.
Wibabara yabwiye abahatana ko uburezi ari urufunguzo kimwe no gukora ibyo ukora ushishikaye. Yatangiriye ku mwanya wo kuba umufasha wihariye ku Muyobozi Mukuru, akakomeza kuba umwizerwa ku kazi ke kandi agahabwa andi mahirwe yo kwigaragaza mu bindi bikorwa, igihe yari akiri kuri uwo mwanya, yiyandikishije ku kwigira impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu.
Uyu munsi ni Umuyobozi w’Ibikorwa by’Ubuterankunga n’Ubucuruzi, umwanya w’ubuyobozi – ikintu avuga ko ashishikariye kandi afite inzozi zo kugera no ku bindi birushijeho, bijyanye n’uko yize.
Ati: “Nanjye nakoresheje umuhate. Narakoze rwose! Iyo abandi babaga batashye nyuma y’akazi, najyaga mu ishuri. Nakoreye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu. Nayigiye mu gihe nabaga nkora n’akazi kanjye kuko nari nzi ko nshaka kuba ahantu runaka”.
Mu kurangiza amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza, yiteguye kwakira amahirwe yose azaza kandi igihe yayaboneye, byamuhaye amahitamo agaragara. Yibukije abahatana ko byose bitari kwizana ahubwo ko yashyizeho umuhate kandi byatanze umusaruro.
Aba bayobozi bombi bo muri MTN Rwanda bashishikarije abakobwa gukora icyabateza imbere no gukurikira inzozi zabo kuko ni ikintu gikomeye.
Iki kiganiro cyari kigamije gutegura abakobwa mu mutwe mbere y’irangira rya Miss Rwanda 2021 riteganijwe ku wa Gatandatu, 20 Werurwe 2021, kuri Intare Arena.
MTN Rwanda izahemba Miss Popularity inamuhe telefone nshya igezweho, Rwf1m n’amasezerano y’umwaka wose nka ambasaderi w’iki kigo.
Ibirori by’umunsi wa nyuma uzanyuzwa ku muyoboro wa KC2 wa Rwanda Broadcasting Agency guhera saa moya z’umugoroba ku bantu bari mu Rwanda, mu gihe abo hanze y’u Rwanda bashobora kuzakurikirana iki gikorwa ukanze kuri iri huza: www.missrwanda.rw/grand-finale