Abahatanira kuba Miss Rwanda baganirijwe kuri dipolomasi y’u Rwanda na politiki y’ububanyi n’amahanga

Abakobwa bari muri Miss Rwanda 2021 mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere bagize ikiganiro nyungurabumenyi cyo gusobanukirwa dipolomasi y’u Rwanda na politiki y’ububanyi n’amahanga mu nama bagiranye n’abayobozi bo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET).

Abitabiriye iri rushanwa baganiriye n’Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane, Ushinzwe Afurika, Umutoni K. Shakila, n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Frederick Kamusiime, babasangiza ubumenyi kuri dipolomasi y’u Rwanda.

Umutoni yatangiye asobanurira abahatanira kuba Miss Rwanda 2021 uburyo igihugu gikora dipolomasi cyangwa kigakurikiza politiki y’ububanyi n’amahanga ndetse n’uburyo butandukanye bw’umubano igihugu gishobora kugirana n’ibindi bihugu cyangwa imiryango.

Ati: “Umuyoboro wa mbere unyuzamo dipolomasi ni mu mibanire y’ibihugu byombi hagati y’u Rwanda n’ikindi gihugu. U Rwanda rufitanye umubano n’ibihugu bitandukanye. Urugero, umubano hagati y’u Rwanda wenda na Afurika y’Epfo cyangwa u Bubiligi bishyirwa mu rwego rw’imibanire y’ibihugu byombi. ”

Yongeyeho ati: “Dufite kandi umubano uhuza impande nyinshi, ari wo mubano uhuza u Rwanda n’ibihugu cyangwa ibigo birenga bibiri, niho hajyaho kwishyira hamwe kw’akarere, nka EAC cyangwa Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika. U Rwanda rwinjira cyangwa ruba muri ayo mashyirahamwe bitewe n’inyungu bizana n’inyungu zarwo bwite”.

Umutoni yavuze ko kuri ubu u Rwanda ruhagaze neza muri dipolomasi, Perezida wa Repubulika akaba ari we mudipolomate uyoboye abandi.

Ati: “Niwe muntu wa mbere ukurikirana umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu. Ashaka inshuti zishingiye ku cyerekezo n’inyungu z’igihugu,” Umutoni yabikomojeho avuga uburyo Perezida Paul Kagame yakomeje kuba isonga mu gushaka inshuti nshya z’u Rwanda.

Ku bijyanye n’inzego z’umugabane cyangwa amashyirahamwe y’akarere, Umutoni yavuze ko u Rwanda rureba amahirwe atandukanye azanwa no kuba umunyamuryango w’imiryango nk’iyi.

Yavuze ko icyerekezo cy’u Rwanda gishingiye cyane cyane kuri gahunda yo ku Mugabane wa Afurika, agaragaza ko icyerekezo cy’igihugu cyinjira muri Gahunda ya Afurika y’umwaka wa 2063.

Yavuze kandi ko u Rwanda nk’umunyamuryango w’Umuryango w’Abibumbye rugomba gukurikiza gahunda yashyizweho ku Isi, rushingiye ku nyungu z’igihugu, kubera ko u Rwanda rudashobora kubaho mu bwigunge.

Ati: “Mu gihe Perezida ari umudipolomate uyobora igihugu, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane niho byose bihurira. Nk’uko nabibabwiye, ndi hano nk’ushinzwe Afurika, hari uwa Aziya, Uburayi ndetse n’indi migabane.”

Ati: “Akazi kacu ni ugukora dipolomasi, gukorana n’ibindi bihugu n’amashyirahamwe, cyane cyane binyuze muri ba Ambasaderi babyo dukorana kugira ngo tumenye inyungu rusange. Inyungu zacu zishingiye ku cyerekezo cyacu. Dufite ibintu byihariye dushakisha mu mibanire ya dipolomasi ”.

Mu gihe hakurikiranwa inyungu z’igihugu, Umutoni yavuze ko kubaha inyungu z’impande zombi ari ikintu gikomeye cyane muri dipolomasi kuko n’ikindi gihugu gifite inyungu zacyo. Bahura kandi bagasabana n’Ambasaderi washyiriweho u Rwanda kugira ngo bagere ku bwumvikane nk’ubwo”, Umutoni.

Ntabwo ari byo gusa. U Rwanda narwo rufite Abambasaderi mu bihugu bitandukanye, na bo bafite ubutumwa bwo guhagararira no kureba inyungu z’igihugu.

Ati: “Niba tuvuze ko dushaka kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, uruhare rwa ba Ambasaderi bacu ni ukumenya amahirwe mu bihugu boherejwemo no kureba ko u Rwanda rusinya amasezerano kandi rugashaka ubufatanye n’abafatanyabikorwa muri ibyo bihugu bashobora kugira uruhare mu Rwanda mu kongerera imbaraga no guteza imbere ubwo bumenyi ”.

Umutoni yavuze ko muri ibyo bikorwa, u Rwanda rwashoboye kubaka ubufatanye n’ibihugu bitandukanye, ibintu bifite akamaro kandi byanashoboye gukurura abashoramari.

Uyu munsi u Rwanda ruhagaze he?

Umutoni yavuze ko Perezida Kagame, nk’umudipolomate uyobora igihugu, yashoboye gushakisha inshuti nyinshi ku Rwanda kandi na none kubera iyo mpamvu hari abandi baza gushaka ubucuti ku Rwanda kubera icyerekezo igihugu gifite.

Ati: “Hariho abantu baza hano gushaka amahirwe yo gushora imari no kubaka ubufatanye bunoze mu gihe abandi baza ari ba mukerarugendo bakazana amafaranga hano. Abandi na bo baza kutwigiraho.”

Ati: “Nk’igihugu hashize imyaka 27 cyangijwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari byinshi twashoboye kugeraho, mu burezi, ubuvuzi, iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu kandi abantu bifuza kuza hano bakiga uko twashoboye kugera kuri ibyo byose,” Umutoni.

Ni gute u Rwanda rwageze aho?

Ati: “Byose bijyanye n’ubuyobozi bwiza. Ubuyobozi bwabaye ingenzi cyane cyane Perezida Kagame, watangije umuco w’uko abantu baharanira gukora neza buri munsi.”

Ati: “Niba ufite akazi, jya hanze ukore, ufite icyerekezo, ufite intego yo kuva ahantu hamwe ujya ahandi, ushake kugera ku ntego zawe cyane. Iyi mitekerereze yatubereye ingenzi kugira ngo tugere ku byo tumaze kugeraho uyu munsi,” Umutoni.

Kugira ngo ubigereho, Umutoni yavuze ko ugomba kugira imico myiza kuko kwitwara neza ari ingenzi mu bintu byose.

Ati: “Niba ushaka kugera ku kintu runaka, ntukishimagize cyangwa ngo wishyire hejuru. Wowe ushyiraho intego zawe kandi uzigereho ariko ugomba kwicisha bugufi, ukarangwa n’umwete kandi ufite urwego rwiza rw’ubunyangamugayo.”

Ati: “Ku rubyiruko nkamwe, ni ngombwa cyane kugira umuntu w’intangarugero ushobora kureberaho. Abantu bakoze ibintu bikomeye, wifuza gukora neza nka bo. Niba ufite umuntu ugutera imbaraga, buri gihe akwibutsa kuguma uhanze amaso intego zawe, ugahora wisunuka wowe ubwawe. Tekereza ku murage wawe, ndetse no muri iki gihe ukiri muto”.

Umutoni yibukije abakobwa ko nubwo ari bato, munsi yabo bafite abakiri bato benshi – ikindi gisekuru inyuma yabo igiye kuzabareberaho.

Ati: “Mube abahatanira kuba Miss Rwanda bazasiga umurage. Ntugatange urugero rubi, mugire ukwitwararika.”

Ati: “Nk’uko nabivuze, Abambasaderi bahagarariye inyungu z’u Rwanda hanze ariko nawe uri ambasaderi ubu. Uru rubuga rwaguhaye umwanya uhita ukugira Ambasaderi, ufite inshingano zo guhagararira u Rwanda mu byo ukora byose”.

Umutoni yabwiye abakobwa ko ejo bishoboka ko bazatumirwa guhagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga kandi ko bagomba gutwara ibendera ry’u Rwanda bishimye kandi bagakora mu buryo buhesha ishema igihugu.

“Ugomba guhagarara neza aho ugiye hose. Witegure gusubiza ibibazo bijyanye n’igihugu cyawe. Niba ugiye muri Malawi uyu munsi, ni iki uzi ku gihugu cyawe niba hari uwakubajije?”

Ati: “Ugomba kuba witwaje ubwo bumenyi ukabugurisha ku Isi kugira ngo n’umuntu utaragera mu Rwanda yifuze kuza.”

Ku ruhande rwa Kamusiime, Umuyobozi ushinzwe EAC muri iyo Minisiteri, yavuze ko muri EAC, inyungu z’u Rwanda ari iz’ubukungu.

Nk’umunyamuryango wa EAC, inyungu z’ubukungu zihabwa agaciro cyane kuko ari byo bihugu bituranye n’u Rwanda rucuruzamo mu buryo butaziguye.

Ati: “Iyo tuvuze ubumwe bwa gasutamo, isoko rusange cyangwa urujya n’uruza rw’abantu ku buntu cyangwa se gukuraho amahoro, tuba tuvuga koroshya ubucuruzi no kugenda ku bicuruzwa n’abantu ku buntu.”

Ati: “Ikindi cya kabiri ni uko, u Rwanda rufite abaturage barenga miliyoni 12 gusa, turi umubare muto ariko iyo urebye EAC, tuba tuvuga ku isoko ry’abantu bagera kuri miliyoni 200. Ibi bivuze ko EAC ari isoko rimwe Rwanda nk’umunyamuryango rushobora kungukiraho”, Kamusiime.

Yavuze ko nubwo nk’abanyamuryango ba EAC, u Rwanda ruharanira gutandukana rwifuza kurangwa n’indangagaciro n’amahame atuma igihugu kigaragara.

Ati: “Urugero, ku bijyanye no kurwanya ruswa, abantu bazi ko u Rwanda rufite imyifatire yo kutayihanganira na gato. Tureba neza ko twishyura imisanzu ya EAC mu gihe gikwiye kuko twizera ko iyo umaze kwiyandikisha ku kintu runaka, ugomba kubahiriza amasezerano yacyo.” Kamusiimwe.

Yongeyeho ko uyu munsi mu bihugu byinshi, iyo ugenda ufite indangamuntu cyangwa urwandiko rw’abajya mu Rwanda, hari icyubahiro cyubahirizwa kubera izo ndangagaciro, zahawe imbaraga n’umudipolomate wa mbere, Perezida wa Repubulika.

Nk’abahatanira Miss Rwanda, aba bayobozi bavuze ko aba bakobwa bamaze kuba ba Ambasaderi kuko hari byinshi bategerejweho.

Bibukijwe ko bazabona amahirwe menshi yo guhagararira u Rwanda mu nzego zitandukanye kandi ko bazabona ishusho imaze gushingwa bagomba kurinda ku kiguzi icyo ari cyo cyose.

Abitabiriye iri rushanwa babajije abayobozi bombi ibibazo byinshi bijyanye n’ikiganiro babahaye, harimo ibisobanuro birambuye ku cyerekezo cy’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika cya 2063.

Umutoni yahaye abakobwa amateka y’uwo muryango n’ivugurura ryakozwe kugira ngo birusheho kugenda neza, muri ibyo niho havutse gahunda y’icyerekezo 2063.

Yabasobanuriye amavugurura atandukanye yagiye akorwa muri AU, gukuraho imyanya y’akazi ya baringa ndetse no gukora neza mu gushyiraho abakomiseri n’abakozi, mu rwego rwo gushyiraho icyizere ku musaruro w’uyu muryango.

Perezida Kagame ni we wayoboye aya mavugurura. Icyerekezo 2063 ni igishushanyo mbonera cy’umurongo wo guhindura Afurika igikomerezwa mu gihe kizaza.

Miss Rwanda

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *