Miss Rwanda 2021: Abakobwa bari mu mwiherero bakoze irushanwa rya siporo

Kuri uyu wa Gatandatu, abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021 bari mu mwiherero kuri La Palisse Nyamata mu Karere ka Bugesera, bakoze irushanwa mu mikino itandukanye.

Abakobwa 20 bashyizwe mu matsinda atanu ya bane aho bahataniraga mu bice bitandukanye bayobowe n’umwigisha wa siporo, Gael Girumugisha naho akanama nkemurampaka kari kagizwe na Liliane Iradukunda na Elsa Iradukunda.

Ihiganwa rya mbere ryabaye mu mukino ngororamubiri uzwi nka ‘aerobics’ aho amatsinda ya mbere yarushanwaga, buri ryose rikavamo umuntu umwe kuri buri cyiciro icyiciro.

Abandi batatu bakomeje guhatanira umwanya wa kabiri wari uw’imyitozo y’igihimba (abdominal exercises). Na none, buri tsinda ryatakaje umuntu, risigara rifite abakobwa babiri, babiri.

Icyiciro cya gatatu cyarimo abakobwa babiri basigaye muri buri tsinda bahatanira kuzuza igikombe amazi bakoresheje ikiyiko.

Buri tsinda ryongeye gutakaza umuntu umwe, aho abahatana batanu bari basigayemo bahanganye mu mukino wa nyuma, wari uwo kwiruka.

Isiganwa rirangiye, Kayitare Isheja Morella (No.14) yaje gutsinda, yatsinze abandi bane. Abandi bane bahatanaga mu myanya itanu ya mbere ni Uwase Phiona (No.35), Umutesi Lea (No.27), Kayirebwa Marie Paul (No.13) na Musana Teta Hense (No.18)

Ishyuke Kayitare Isheja Morella!!

Miss Rwanda

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *