Abahatanira kuba Miss Rwanda bahawe umukoro wo guteza imbere uburinganire
Igihe nticyashoboraga kuba cyiza kurusha itariki ya 9 Werurwe, ubwo Umuyobozi Mukuru ushinzwe guteza imbere umuryango no kurengera abana muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Mireille Batamuliza yahaga ibiganiro birimo umukoro abahatanira Miss Rwanda 2021.
Umunsi umwe gusa nyuma y’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wa 2021, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kuwizihiza, abahatana basobanuriwe byimbitse urugendo rw’u Rwanda ndetse n’imbaraga zo guha ubushobozi abagore no guha abakobwa amahirwe angana nka barumuna babo.
Batamuliza yasobanuriye abakobwa igisobanuro cy’uburinganire, abasobanurira ko uburinganire budasobanura ko abagore cyangwa abakobwa bahanganye n’abagabo cyangwa abahungu ahubwo ko ari ugushyiraho amategeko na politiki iboneye bidakumira abagore cyangwa abakobwa.
Ati: “Iyo tuvuze uburinganire, tuba tuvuze ko umwana w’umukobwa abona amahirwe nk’ay’umwana w’umuhungu. Niba ari ibijyanye n’uburere, bombi bakajya ku ishuri, niba ari mu rugo, bombi bakabona imirimo ingana kandi bakina igihe kimwe.”
“Bitangira kare. Niba abana babiri, umuhungu n’umukobwa baturutse ku ishuri, umuhungu yagiye gukina maze umwana w’umukobwa agashyingurwa mu mirimo yo mu rugo, cyangwa akabura ishuri kubera ko bakeneye gukora ibintu bimwe na bimwe mu rugo, ibyo si uburinganire.” Batamuliza. .
Batamuliza yavuze ko nta kimenyetso cyerekana ko abahungu nibakora imirimo yo mu rugo, bazagira ikibazo runaka, yibaza uko byagenda ababyeyi baramutse babyaye abahungu gusa.
Uyu muyobozi yavuze ko u Rwanda nk’igihugu, rwavuye kure, rukamagana ibikorwa bitarimo abagore n’abakobwa, aho abagore urugero batashoboraga kuzungura ubutaka ariko muri iki gihe abagore bafite uburenganzira bwo kuzungura cyangwa gutunga ubutaka nka bagenzi babo b’abagabo.
Yagaragaje ko nyuma yo gusuzuma politiki yerekeye iby’ubutaka yemerera abagore kuzungura cyangwa kugura no gutunga ubutaka, 24% by’ubutaka bwanditswe ni ubw’abagore. Umubare ntabwo urimo ubutaka bufitwe n’abashakanye.
Ati: “Uyu munsi nk’uko mushobora kuba mubizi, turi mu bihugu bifite umubare munini w’abadepite b’abagore. Muri Afurika, turi ku mwanya wa mbere kandi ku isi yose turi ku mwanya wa 3. U Rwanda ruza ku mwanya wa 9 ku Isi, mu bihugu bishyira imbere uburinganire bw’umugabo n’umugore mu iterambere ry’imibereho n’ubukungu ”, Batamuliza.
Ati: “Ariko ibyo ntibisobanura ko nta mbogamizi zihari. Aha niho haza uruhare rwanyu nk’abahatanira kuba Miss Rwanda. Ubu mufite urubuga rwo kudufasha gukemura ibyo bibazo bibangamira uburinganire n’ubwuzuzanye. ”
Ati: “Turacyafite abantu bafite imitekerereze mibi, banga nkana kumva ishingiro ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Turacyafite abantu bavuga ko mu guha ubushobozi abagore, uba wambuye abagabo uburenganzira bwabo bavukanye”, Batamuliza.
Yagaragaje ko MIGEPROF yemera ko Miss Rwanda ari urubuga rwo guha imbaraga abakobwa kugira ngo bamenye ikibarimo ariko ahubwo ikanabaha umwanya bashobora guhanganiraho n’ibibangamiye uburinganire n’imikorere ikigaragaramo guheza abagore n’abakobwa.
Ati: “Miss Rwanda ni urubuga ruguha amahirwe yo kubona izo mbogamizi duhura nazo muri sosiyete yacu kandi ukagira uruhare mu gutanga umusanzu mu kuzikemura. Iyo uri hano, ubwenge burafunguka, wandika imishinga yawe kandi ufite umwanya wo gutekereza no kwiteza imbere mu bitekerezo.”
“Mwese muracyari buto, mufite inzozi nyinshi imbere. Ushobora kujya hanze ukareba imbogamizi abakobwa bakiri bato batagize amahirwe yo kuba hano bahura nazo, wowe ukazana imishinga yo kubafasha”, Batamuliza.
Yabwiye aba bakobwa bari muri Miss Rwanda 2021 gutangira bagaragaza ibibazo bahuye na byo nk’abakobwa bato hanyuma bagakoresha urubuga bafite uyu munsi kugira ngo barwanye ibikorwa bibangamira iterambere ry’umwana w’umukobwa.
Mu zindi mbogamizi, yasabye abakobwa guhagurukira guhangana n’ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho abakobwa bakiri bato bibasirwa n’abagabo, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kuba ba ambasaderi b’uburenganzira bw’ubuzima bw’imyororokere.
Yababwiye ko uyu munsi u Rwanda rufite ikibazo cyo gutwita kw’abangavu, kibuza abakobwa uburenganzira bwabo bwo kwiga kandi bigashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Batamuliza yasabye abakobwa gutekereza ku mishinga ifasha abakobwa bakiri bato bahura n’ibi bibazo, bitangirira mu miryango yabo, aho bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Abakobwa bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no kungurana ibitekerezo mu gihe cyo kuganira. Biyemeje kongera uruhare rwabo mu kurwanya ibibazo bimaze kuvugwa, kugira ngo bagire icyo bahindura muri sosiyete.
Abakobwa 20 bakomeje gahunda y’umwiherero kuri La Palisse Nyamata, aho bahuguwe bakanasobanurirwa politiki n’amategeko atandukanye ndetse no guhuza imishinga yabo mbere y’umunsi wanyuma uteganyijwe ku wa Gatandatu, 20 Werurwe 2021.