Abakobwa bahatanira kuba Miss Rwanda 2021 basuye Hyundai Rwanda, berekwa imodoka uzatsinda azahembwa

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane byari ibyishimo ubwo abahatanira kuba Miss Rwanda 2021 basuye inzu yerekanirwamo imodoka za Hyundai Rwanda i Gikondo, mu Karere ka Kicukiro berekwa imodoka zayo nziza zitandukanye ndetse n’igihembo nyamukuru muri iri rushanwa – Hyundai Creta 2021.

Abitabiriye iri rushanwa bashimishijwe no kubona imodoka uwatsinze Miss Rwanda 2021 azegukana nyuma y’umunsi wa nyuma wo ku wa Gatandatu 20 Werurwe 2021 mu birori bikomeye bizabera kuri Intare Conference Arena.

Iyi modoka ifite agaciro ka Rwf38m ni igihembo nyamukuru cyatanzwe na Hyundai Rwanda, umwe mubaterankunga b’imena ba Miss Rwanda 2021.

Nk’uko byatangajwe na Jean Paul Muramira, Umuyobozi Mukuru wa Hyundai Rwanda, biyemeje gufatanya na Miss Rwanda uru rugendo kugira ngo bayishyigikire kuko bizera ubushobozi bw’umugore n’abakobwa, hanyuma guha uwatsinze imodoka, bemeza ko bizaba inzira yo kumworohereza gusohoza inshingano ze.

Ati: “Hyundai Rwanda yishimiye kuba muri ubu bufatanye na Miss Rwanda, twishimiye ko biha imbaraga umwana w’umukobwa.”

“Hyundai Creta ni SUV iringaniye yakozwe mu 2021. Ni imodoka yemye, ibintu byiza ku bwoko bwa SUV. Ishobora kugenda mu mihanda yose yo mu gihugu, bivuze ko Miss Rwanda azashobora kujya mu mpande zose z’igihugu.”

“Ifite intebe nziza z’uruhu hamwe n’ikoranabuhanga rigezweho. Ifite Bluetooth, Radiyo yihariye ecran yo gukoraho kandi ni imyanya 5-ifite ibyumba bihagije.”

Muramira ashimangira ko ari imodoka ifite ibyiza byinshi kandi ibereye Miss Rwanda.

Yagaragaje ko nyuma y’imisoro, imodoka ifite agaciro ka miliyoni 38 z’amafaranga y’u Rwanda kandi batekereje ko bakeneye guha Miss Rwanda imodoka ijyanye n’umwanya ukomeye afite ndetse n’ikamba.

Muramira yasabye Abanyarwanda gusura inzu yahariwe kwerekanirwamo imodoka za Hyundai Rwanda no kugura imodoka iyo ari yo yose bahisemo yaho kuko Hyundai ikora imodoka zihendutse ariko zizewe.

Ati: “Gufatanya na Miss Rwanda kwari ukugira ngo twerekane ko turi hano mu Rwanda kugira ngo dukemure ikibazo cy’imodoka zihenze. Hyundai iha Abanyarwanda ibinyabiziga by’amahitamo yabo, kuva kuri SUV nini, kugeza kuri SUV ziringaniye na Sedans, ”

Ati: “Dufite kandi bisi n’amakamyo mu ngano zose. Dufite kandi ubwoko butandukanye bw’imashini zubaka kandi dufite igaraje rifite ibikoresho byose bya Hyundai, kuva ku bya kera kugeza ku modoka nshya.

Ati: “Tweretse abakobwa hirya no hino mu cyumba cyerekanirwamo izi modoka n’igaraje. Tumaze imyaka 8 turi ku isoko ry’u Rwanda tugerageza kugira icyo duhindura ku isoko ry’imodoka. Abanyarwanda ntibakwiye guha agaciro imyumvire itari yo ku modoka za Hyundai. Izi ni imodoka zizewe kandi nziza cyane Isi yose ishima ”, Muramira.

Abakobwa beretswe ibiranga Hyundai Creta, bahabwa n’amahirwe yo kumenya byinshi biyiranga. Muramira yashimye abateguye Miss Rwanda kuba bariyemeje gutegura iki gikorwa muri uyu mwaka ntibahagarikwe na COVID-19, kigakomeza ariko mu bwirinzi.

Ati: “Twashimishijwe n’imitegurire ya Miss Rwanda kugeza ubu kandi twishimiye kubigiramo uruhare. Ikipe ya Miss Rwanda yatweretse ko icyorezo ari ibintu by’igihe gito gusa bitagomba guhagarika ubuzima bwacu na gahunda. Dutegereje ubufatanye bw’ejo hazaza na Miss Rwanda ”, Muramira.

Abahatanira kuba Miss Rwanda 2021 bakomeje kuba mu mwiherero kuri La Palisse Nyamata, aho barimo gutozwa ku bintu bitandukanye ariko bubahiriza by’umwihariko ingamba za COVID-19.

Miss Rwanda

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *