REGISTRATION

about

Latest news

Urutonde rw’abakobwa 20 bazavamo Nyampinga w’u Rwanda rwamenyekanye

Irushanwa rikomeye ry’ubwiza ryo guhitamo Nyampinga ubereye u Rwanda rirasatira umusozo, amajonjora mu ntara byararangiye ubu haratoranywa abazavamo uzambikwa ikamba.

Nyuma y’ukwezi gushize hatorwa abakobwa baserukiye intara enye n’Umujyi wa Kigali, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare 2018 i Gikondo kuri Expo Ground habereye igikorwa cyo gutoranya abakobwa 20 bazajya gukora umwiherero w’ibyumweru bibiri i Nyamata.

Akanama nkemurampaka kagizwe na Sandrine Isheja, Uwera Havugimana Francine na Carine Urusaro. Mu cyiciro cy’ibazwa no gusuzuma ubumenyi bwa buri mukobwa, bibanze cyane ku bibazo bigaruka ku muco nyarwanda, ururimi rw’Ikinyarwanda n’imikoreshereze yarwo, ubukungu, ubukerarugendo, uburezi, imibereho y’umugore mu Rwanda, ikoranabuhanga n’izindi ngingo zitandukanye.

Miss Rusaro Carine uyoboye akanama nkemurampaka yavuze ko mu byashingiweho mu gutoranya abakobwa 20 harimo ingingo zitandukanye zirimo uburanga [buhabwa amanota 30%], ireme ry’ibisubizo batanga[byahawe amanota 40%] n’uburyo atondekanya ibitekerezo bye [byahawe amanota 30%].

Yagize ati "Twagiye dutanga amanota hanyuma dukurikiza uko bagiye barushanwa, abo muri bubone ni abo, iri ni irushanwa, twatoranyijemo abakobwa 20 barushije abandi."

Abakobwa batoranyijwe mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali bagera kuri 35, batoranyijwe harebwe ingingo eshatu z’ingenzi zirimo ubwiza, ubuhanga ndetse n’umuco wa buri mukobwa.

Aba uko ari 35 kandi bahawe amahirwe yo kuba bakwibona mu bakomeza mu cyiciro cya nyuma biciye mu matora yo kuri telefone aho abafana bakoreshaga ubutumwa bugufi kuri telefone wanditse jambo Miss ugasiga akanya ukandika umubare uranga umukobwa ubundi ukohereza kuri 7333 ; itora ryatangiye ku Cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2018.

Ibibazo byose byabajijwe mu Kinyarwanda, umukobwa yabazwaga ikibazo kimwe gusa mu gihe mu myaka yabanje babazwaga ibirenze kimwe nabwo mu ndimi zitandukanye.

Abakobwa batangiye kwiyerekana saa moya zuzuye. Babanje kwiyerekana banyuranamo buri wese mu mwambaro yihitiyemo wo gusohokana hanyuma saa moya n’iminota 20 kugeza saa tatu n’iminota itanu ibazwa rishyirwaho akadomo abakemurampaka bajya guteranya amanota.

Mu bakobwa 20 batowe harimo umwe wabonye amahirwe yo kugera mu cyiciro cya nyuma abifashijwemo n’amatora yo kuri telefone. Uwahize abandi mu gutorwa cyane ni Uwase Ndahiro Liliane watowe inshuro 56500.

Miss Rwanda itegurwa bigizwemo uruhare rukomeye n’umuterankunga mukuru Cogebanque guhera mu mwaka wa 2014. Iyi banki kandi niyo itanga ibihembo bikuru birimo imodoka nshya n’umushahara w’amafaranga ibihumbi 800 ku kwezi kuri Miss Rwanda mu gihe cy’umwaka wose.

Abakobwa 20 bemerewe kujya mu mwiherero ni :

1. Uwase Ndahiro Liliane
2. Umunyana Shanitah
3. Irebe Natacha Ursule
4. Munyana Shemsa
5. Umuhioza Karen
6. Umuhire Rebecca
7. Ishimwe Noriella
8. Iradukunda Liliane
9. Uwase Fiona
10. Irakoze Vanessa
11. Umutoniwase Anastasie
12. Dushimimana Lydia
13. Ingabire Belinda
14. Ingabire Divine
15. Uwankunda Belinda
16. Umutoniwase Paula
17. Uwineza Solange
18. Mushambokazi Jordan
19. Nzakorerimana Gloria
20. Umutoni Charlotte

Abari bagize akanama gatanga amanota Abahatanye bose hamwe uko ari 35

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw