REGISTRATION

about

Latest news

Miss Rwanda : Intara y’Amajyepfo yabonye abakobwa 10 b’ubwiza, ubuhanga n’umuco bazayiserukira

Irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ryakomereje mu Ntara y’Amajyepfo ahabereye ijonjora ry’abakobwa bazaserukira aka gace ku rwego rw’igihugu, Amajyaruguru n’Uburengerazuba byo byamaze gutora.

Ibikorwa by’amajonjora y’ibanze [auditions] mu Ntara y’Amajyepfo byabereye mu Mujyi wa Huye kuri Hotel Credo muri metero nkeya ugana kuri Kaminuza y’u Rwanda ; ijonjora ryabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama 2018.

Mu Ntara y’Amajyepfo niho hatoranyijwe abakobwa benshi ugereranyije n’uko byagenze mu zindi ntara. Amajyaruguru hatowe batandatu cyo kimwe no mu Ntara y’Uburengerazuba.

Intara y’Amajyepfo izaserukirwa n’abakobwa icumi Dushimimana Lydia w’imyaka 18 ; Irakoze Vanessa w’imyaka 20 ; Ishimwe Noriella, afite imyaka 18 ; Ikirezi Mpore Marie Wivine, afite imyaka 20 ; Nzakorerimana Gloria, afite imyaka 20 ; Umunyana Shanitah, afite imyaka 18 ; Umuhire Rebecca, afite imyaka 19 ; Uwase Ndahiro Liliane, afite imyaka 20 ; Mushambokazi Jordan, afite imyaka 19 ndetse na Umutoniwase Anastasie w’imyaka 18.

Aba bakobwa batsinze nyuma yo kwigaragaza neza mu cyiciro cy’ibibazo by’akanama nkemurampaka harebwe ingingo zose zirimo ubuhanga bw’umukobwa, uko atondekanya ibitekerezo n’ubwiza bwe ariko byose bigaherekezwa no kureba niba koko afite umuco.

Ibibazo byibanzweho cyane n’akanama nkemurampaka mu ibazwa ryo mu ijonjora ryabereye mu Karere ka Huye harimo ingingo zerekeye umuco n’amateka y’u Rwanda. Ubukerarugendo, ubukungu, politike z’igihugu zigifasha mu iterambere, ubukungu n’ubumenyi bw’Isi muri rusange.

Muri 2018 amajonjora ageze kure, ubu hamaze gutoranywa abakobwa 22 ukoze igiteranyo cy’abamaze kuboneka mu Ntara eshatu. Abakobwa batowe mu Majyepfo baje biyongera ku bandi baherutse kuboneka mu Ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba ahamaze kubera amajonjora. Abatsinze mu Majyaruguru ni Usanase Shamim Irene, Umutoniwase Paula, Ishimwe Belly Stecy, Irebe Natacha Ursule, Umuhoza Linda na Ingabire Divine.

Intara y’Uburengerazuba izaserukirwa na Uwimbabazi Aliance, Iradukunda Liliane, Neema Nina, Isimbi Chanelle na Gacukuzi Belyse.

Iri rushanwa rya Miss Rwanda riterwa inkunga na Banki ikomeye cyane ya Cogebanque guhera mu mwaka wa 2014 ari nabwo gutora umukobwa uhiga abandi mu bwiza byeguriwe Rwanda Inspiration Back Up.

Abakobwa icumi batsinze mu Ntara y’Amajyepfo n’imyaka yabo :

1. Ikirezi Mpore Marie Wivine, afite imyaka 20, areshya na metero 1.71, agapima ibiro 46
2. Irakoze Vanessa, afite imyaka 20, areshya na metero 1.77, agapima ibiro 60
3. Irabishoboye Grace, afite imyaka 19, areshya na metero 1.70, agapima ibiro 62
4. Kwizera Claire, afite imyaka 18, areshya na metero 1.71, agapima ibiro 55
5. Bampire Diane, afite imyaka 21, areshya na metero 1.70, agapima ibiro 60
6. Nzakorerimana Gloria, afite imyaka 20, areshya na metero 1.71, agapima ibiro 65
7. Mushambokazi Jordan, afite imyaka 19, areshya na metero 1.71, agapima ibiro 56
8. Umutoniwase Anastasie, afite imyaka 18, areshya na metero 1.80, agapima ibiro 60
9. Dushimimana Lydia, afite imyaka 18, areshya na metero 1.70, agapima ibiro 57
10. Umunyana Shanitah, afite imyaka 18, areshya na metero 1.84, agapima ibiro 55
11. Agasaro Charlene, afite imyaka 20, areshya na metero 1.75, agapima ibiro 64
12. Umuhire Rebecca, afite imyaka 19, areshya na metero 1.70, agapima ibiro 56
13. Uwase Ndahiro Liliane, afite imyaka 20, areshya na metero 1.74, agapima ibiro 69
14. Ishimwe Noriella, afite imyaka 18, areshya na metero 1.70, agapima ibiro 51

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw