REGISTRATION

about

Latest news

Miss Rwanda : Igiteranyo cy’amajwi y’agateganyo mu itora ryo kuri telefone

Irebe Natasha Ursule yamaze kwanikira bagenzi be 19 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu matora akorwa biciye kuri telefone.

Irebe Natacha Ursule yinjiye muri Miss Rwanda 2018 atsinze amajonjora ku itike yakuye mu Ntara y’Amajyaruguru ari nayo hagarariye mu irushanwa. Ubu ni we uri ku mwanya wa mbere mu majwi y’ibanze mu bakobwa 20 bazatoranywamo Nyampinga w’u Rwanda uyu mwaka.

Uyu mukobwa afite amajwi 1,530 mu itora ry’ibanze, akurikiwe na Mushambokazi Jordan ufite amajwi 1,292.

Uwase Ndahiro Liliane wari uherutse kuba uwa mbere mu matora ubwo bari bakiri kumwe bose hamwe 35, ubu ari ku mwanya wa gatatu n’amajwi 758. Uwitwa Uwineza Solange ari inyuma n’amajwi 33.

Irebe Natacha uyoboye abandi mu itora ryo kuri telefone asanzwe afite ikamba rya Miss High School yahawe mu mwaka wa 2015. Yahawe iri kamba rya Nyampinga mu mashuri yisumbuye acyiga muri FAWE Girls School.

Irebe afite ibiro 66 akareshya na metero 1.72. Uyu mukobwa yize Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’isi yavuze ko yaje muri Miss Rwanda kugira ngo azegukane ikamba azarikoreshe nk’inzira yo kugera ku nzozi ze.

Guha amahirwe umukobwa muri aba 20 bahataniye Miss Rwanda 2018 ujya muri telefone ahandikirwa ubutumwa ukandika ijambo Miss ugasiga akanya ukandika nomero y’umukobwa ubundi ukohereza kuri 7333. Itora riracyakomeje kugeza igihe Nyampinga mushya azamenyekanira.

Aba bakobwa bazajya gukorera umwiherero mu Mujyi wa Nyamata kuwa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare , bazamara ibyumweru bibiri kuri Golden Tulip Hotel bahabwa amasomo ku ngingo zitandukanye.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw