REGISTRATION

about

Latest news

Miss Rwanda : Abakobwa bagiye gukorera umwiherero mu Mujyi wa Nyamata

Abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018 bakomeje guhatana biciye mu itora ribera kuri telefone, uwitwa uwase Ndahiro Liliane akomeje kwanikira bagenzi be mu buryo bukomeye cyane.

Uwase Ndahiro Liliane ni we uri imbere, yashyizemo intera nini hagati ye n’umukobwa umukurikiye witwa Umunyana Shanitah. Yari amaze iminsi ahanganiye umwanya wa mbere na Irebe Natacha Ursule. Ubu Uwase Ndahiro Liliane afite amajwi arenga ibihumbi 14 mu gihe umukurikiye witwa Umunyana Shanitah afite amajwi 3,995.

Irebe Natacha Ursule wari umaze iminsi asimburana na Ndahiro Liliane ku mwanya wa mbere, yaraye ku mwanya wa Gatatu n’amajwi 3,800 ; akurikiwe na Mushambokazi Jordan ufite amajwi 2,356.

Abakobwa bose uko ari 20, barahaguruka i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2018 bajye gukorera umwiherero mu Mujyi wa Nyamata aho bazamara ibyumweru bibiri hanyuma kuwa 24 Gashyantare 2018 bagatorwamo Nyampinga.

Ibirori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda uzasimbura Iradukunda Elsa bizaba ku itariki ya 24 Gashyantare muri Kigali Convention Centre. Abanyarwanda mwese murararitswe, muzaze muri benshi.

Uko amajwi y’ibanze ahagaze kugeza ubu mu matora yo kuri Telefone :

Gutora umukobwa , ujya ahandikirwa ubutumwa muri telefone yawe ukandika ijambo Miss ugasiga akanya, ukandika umubare akoresha mu irushanwa maze ukohereza kuri 7333.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw