REGISTRATION

about

Latest news

Miss Rwanda : Abakobwa bafite ubwiza n’ubuhanga batsinze amajonjora i Musanze na Rubavu

Nyampinga mushya w’u Rwanda uzambara ikamba mu mwaka wa 2018 yatangiye gushakishwa biciye mu majonjora yabereye mu Ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba mu mpera z’icyumweru gishize.

Ibikorwa byo gutoranya abakobwa bujuje ibisabwa bemerewe guhatanira Miss Rwanda 2018 byatangiye kuwa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2018 kuri La Palme Hotel mu Mujyi wa Musanze bikomeza ku Cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2018 kuri Hill View mu Mujyi wa Rubavu.

Irushanwa rya Miss Rwanda ryongeye kugaruka, ubu ni inshuro ya munani ribaye mu mateka y’u Rwanda uhereye mu mwaka wa 1991. Ubu umukobwa uri gushakishwa ni uzasimbura Miss Iradukunda Elsa ufite ikamba rya Miss Rwanda 2017.

Miss Rwanda 2018 iri gutegurwa na Rwanda Inspiration Back Up ibifashijwemo n’abaterankunga bayo batandukanye ku isonga haza Cogebanque, RwandAir, EAP, RBA, Radisson Blu, Rwandamotor n’abandi benshi.

Iri rushanwa ririmo impinduka nyinshi kandi nziza ugereranyije no mu myaka yatambutse. Mu majonjora hazatoranywa abakobwa 30 mu gihugu hose aho kuba 25 nk’uko byari bisanzwe nyuma hakazakorwa irindi jonjora rizasigazamo abakobwa 20 bazajya mu mwiherero aho kuba 15 nk’uko byagendaga mu myaka yashize.

Abakobwa batoranywa hashingiwe ku ngingo eshatu nkuru "uburanga, ubwenge n’umuco". Uburanga buhabwa amanota 25%, ubwenge bubarirwa amanota 45% hanyuma uburyo umukobwa atondekanya ibyo avuga bigahabwa amanota 30% yose hamwe akaba ijana.

Abakobwa babashije kwitwara neza mu gusubiza ibibazo hakarebwa n’izindi ngingo abakemurampaka bagenderaho nibo bahabwa amanota meza. Akanama nkemurampaka kagizwe n’abahanga Dr.Higiro Jean Pierre, Rwabigwi Gilbert ndetse na Isheja Sandrine ukayoboye.

Mu bibazo abakobwa babazwa mu majonjora ahanini abakemurampaka bibanda ku byerekeye umuco nyarwanda, amateka y’igihugu, ubukungu, ubukerarugendo n’ubumenyi bw’Isi muri rusange mu rwego rwo kureba abafite ubumenyi bwimbitse mu byiciro byose.

Abiyamamaje bose mu Ntara y’Amajyaruguru

Ubu hamaze gutoranywa abakobwa 12 mu Ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba ahamaze kubera amajonjora. Abatsinze mu Majyaruguru ni Usanase Shamim Irene, Umutoniwase Paula, Ishimwe Belly Stecy, Irebe Natacha Ursule, Umuhoza Linda na Ingabire Divine.

Intara y’Uburengerazuba izaserukirwa na Uwimbabazi Aliance, Iradukunda Liliane, Neema Nina, Isimbi Chanelle na Gacukuzi Belyse.

I Rubavu ahaheruka kubera amajonjora hahatanye abakobwa barindwi hatsinda batandatu umwe abura amahirwe. Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up bwatangaje ko muri rusange abakobwa 11 aribo bari biyandikishije muri iyi Ntara, abagera ku munani nibo baje mu majonjora barindwi bemerwa guhatana undi umwe ntiyabasha kuzuza ibisabwa.

Abakobwa bahatanye mu Burengerazuba ni :

- Neema Nina, areshya na metero 1.71 agapima ibiro 54(numero 3)
- Uwase Fiona, areshya na metero 1.70 agapima ibiro 55(numero 6)
- Umukundwa Divine, areshya na metero 1.78, agapima ibiro 77(numero 7)
- Iradukunda Liliane, areshya na metero 1.70, agapima ibiro 57(numero 4)
- Uwimbabazi Aliance, areshya na metero 1.70, agapima ibiro 60(numero 1)
- Gacukuzi Belyse, areshya na metero 1.70, agapima ibiro 54(numero 2)
- Isimbi Chanelle, areshya na metero 1.75, agapima ibiro60(numero 5)

Ku ngengabihe ya Miss Rwanda 2018 bigaragara ko amajonjora azakomeza kuwa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama 2018 mu Karere ka Huye, tariki 21 Mutarama 2018 akomereze mu Karere ka Kayonza hanyuma akazasorezwa mu Mujyi wa Kigali tariki 27 Mutarama 2018.

Akanama nkemurampaka uyu mwaka kagizwe na Rwabigwi Gilbert, Isheja Sandrine na Dr Higiro Jean Pierre
Mu Ntara y’Amajyaruguru abakobwa bari baserutse bashakisha amahirwe
Ababishinzwe barabanza bakareba imyirondoro ya buri mukobwa mbere y’uko ajya mu irushanwa
Mu Burengerazuba hahatanye abakobwa barindwi, umwe ni we utarabashije gutsinda abandi bitwaye neza cyane
Akanama nkemurampaka kaba gakurikiranye neza ibisubizo bya buri mukobwa
address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw