REGISTRATION

about

Latest news

Miss Rwanda 2018 : Ijonjora rigiye kubera i Huye ahibarutse Mutesi Aurore

Irushanwa ryo gushakisha Nyampinga w’u Rwanda 2018 rigiye gukomereza mu Ntara y’Amajyepfo ahazabera ijonjora ry’ibanze ryo gushaka abakobwa bazahatana ku rwego rw’igihugu.

Ibikorwa by’amajonjora y’ibanze[auditions] mu Ntara y’Amajyepfo bizabera mu Mujyi wa Huye kuri Hotel Credo muri metero nkeya ugana kuri Kaminuza y’u Rwanda ; gahunda izatangira saa munani z’igicamunsi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama 2018.

Mu Ntara y’Amajyepfo niho havuye abakobwa barimo Mutesi Aurore wambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, Ariane Umurerwa (wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2012) ; ni naho havuye Queen Kalimpinya wabaye igisonga cya Gatatu cya Miss Rwanda 2017.

Mu mwaka wa 2016 Intara y’Amajyepfo yaserukiwe na Karake Umuhoza Doreen, Umutoniwabo Cynthia, Isimbi Eduige na Nasra Bitariho gusa ntibabashije kugira amahirwe yo kwamamara cyangwa kugera kure mu irushanwa ariko bari mu bagaragaje kwitwara neza.

Muri 2015 mu majyepfo havuye Giriwanyu Ruzigana Joelle, Mukunde Belinda, Bagwire Keza Joanah na Ingabire Divine, muri bo uwamenyekanye ni Bagwire Keza Joanah waje no kuba Nyampinga w’umurage (Miss Heritage).

Mu 2014 iyi ntara yavuyemo abakobwa batatu bahatanye ku rwego rw’igihugu mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda aribo Hitayezu Belyse, Dukunde Mouna na Kayitesi Lydie.

Muri 2018 amajonjora ageze kure, ubu hamaze gutoranywa abakobwa 12 mu Ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba ahamaze kubera amajonjora. Abatsinze mu Majyaruguru ni Usanase Shamim Irene, Umutoniwase Paula, Ishimwe Belly Stecy, Irebe Natacha Ursule, Umuhoza Linda na Ingabire Divine.
Abakobwa baherutse gutorwa mu Burengerazuba ni Uwimbabazi Aliance, Iradukunda Liliane, Neema Nina, Isimbi Chanelle na Gacukuzi Belyse
Intara y’Uburengerazuba izaserukirwa na Uwimbabazi Aliance, Iradukunda Liliane, Neema Nina, Isimbi Chanelle na Gacukuzi Belyse.

Ku ngengabihe ya Miss Rwanda 2018 bigaragara ko amajonjora narangira mu Majyepfo, ku Cyumweru tariki 21 Mutarama 2018 azakomereze mu Karere ka Kayonza hanyuma akazasorezwa mu Mujyi wa Kigali tariki 27 Mutarama 2018.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw