REGISTRATION

about

Latest news

Intara y’Uburasirazuba yabonye abakobwa bazayihagararira muri Miss Rwanda 2018

Igikorwa cyo gushakisha abakobwa bazahagararira intara enye n’Umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda cyabereye i Kayonza ku Cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2017.

Intara y’Uburasirazuba yabonye abazayiserukira muri Miss Rwanda 2018 nyuma y’uko Amajyaruguru, Uburengerazuba n’Amajyepfo zamaze kubona abazazihagararira mu majonjora yabaye guhera mu cyumweru gishize.

Iyi Ntara iri mu zisanzwe zigira abakobwa benshi biyamamaza urebeye ku mibare yagiye iboneka mu myaka ine ishize. Mu mwaka washize wa 2017 mu Burasirazuba hari hiyandikishije 22 mu gihe nko mu zindi ntara wasangaga batarenga icumi cyangwa bakajya munsi gato ; muri uyu mwaka hiyandikishije 35 gusa hahatanye 15 bari bujuje ibisabwa.

Isheja Sandrine uyoboye akanama nkemurampaka yagize ati "Muri beza, muri ba nyampinga koko, turabifuriza kuzatera imbere mu buzima. Nubwo utakomeza ku rwego rw’igihugu ntabwo bivuze ko ubuzima bugarukiye hano, kuba utari buboneke mu bakobwa batandatu bakomeje ntibivuze ko ubuzima bugarukiye hano."

Abakobwa bemerewe gukomeza ku rwego rw’igihugu ni Umutoni Charlotte, Munyana Shemsa, Uwineza Solange, Umutoni Fidela na Bampire Diane.

Mu mwaka ushize iyi Ntara yaserukiwe ku rwego rw’Igihugu na Iribagiza Patience, Umutoni Pamella, Kirezi Delice, Umutesi Nadia na Umuhoza Simbi Fanique wanatahanye ikamba ry’igisonga cya kane cya Miss Rwanda 2017.

Ubu hamaze gutorwa abakobwa 22 mu Ntara eshatu ; Intara y’Amajyepfo izaserukirwa n’abakobwa icumi Dushimimana Lydia w’imyaka 18 ; Irakoze Vanessa w’imyaka 20 ; Ishimwe Noriella, afite imyaka 18 ; Ikirezi Mpore Marie Wivine, afite imyaka 20 ; Nzakorerimana Gloria, afite imyaka 20 ; Umunyana Shanitah, afite imyaka 18 ; Umuhire Rebecca, afite imyaka 19 ; Uwase Ndahiro Liliane, afite imyaka 20 ; Mushambokazi Jordan, afite imyaka 19 ndetse na Umutoniwase Anastasie w’imyaka 18.

Intara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba na zo zifite abazaziserukira. Abatsinze mu Majyaruguru ni Usanase Shamim Irene, Umutoniwase Paula, Ishimwe Belly Stecy, Irebe Natacha Ursule, Umuhoza Linda, Umwali Lindah na Ingabire Divine.

Intara y’Uburengerazuba izaserukirwa na Uwimbabazi Aliance, Iradukunda Liliane, Neema Nina, Isimbi Chanelle na Gacukuzi Belyse.

Uburasirazuba bwagize umubare munini w’abakobwa kurusha izindi ntara. Abakobwa 15 nibo bahatanye, hatsinzemo batandatu bujuje ibyo akanama nkemurampaka kagenderaho mu gutanga amanota.

Abakobwa bahataniye guserukira Intara y’Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2018 ni :

1 . Irebe Natacha afite imyaka 18, ibiro 58 na metero 1.71

2 . Nsengiyumva Liliane afite imyaka 19, ibiro 69 na metero 1.70

3 . Ibuka Ines Carine afite imyaka 19, ibiro na metero 1.71

4 . Umutoni Fidela afite imyaka 20, ibiro 64 na metero 1.70

5 . Uwineza Solange afite imyaka 21, ibiro 50 na metero 1.72

6 . Uwera Nice afite imyaka 20, ibiro 60 na metero 1.72

7 . Akaliza Lizzy afite imyaka 21, ibiro 55 na metero 1.78

8 . Giramata Josiane afite imyaka 19, ibiro 50 na metero 1.76

9 . Uwimbabazi Kemisa afite imyaka 21, ibiro 54 na metero 1. 74

10 . Bampire Diane afite imyaka 21, ibiro 55 na metero 1.70

11 . Umutoni Charlotte afite imyaka 20, ibiro 60 na metero 1.78

12 . Munyana Shemsa afite imyaka 19, ibiro 56 na metero 1.81

13 . Umwali Lindah afite imyaka 18, ibiro 58 na metero 1.77

14 . Dukunde Adelice Babriella afite imyaka 22, ibiro 58 na metero 1.71

15 . Uwase Mallion afite imyaka 21, ibiro 58 na metero 1.70

Iri rushanwa rya Miss Rwanda riterwa inkunga na Banki ikomeye cyane ya Cogebanque guhera mu mwaka wa 2014 ari nabwo gutora umukobwa uhiga abandi mu bwiza byeguriwe Rwanda Inspiration Back Up.

Ijonjora rya nyuma ku rwego rw’Intara rizakomereza mu Mujyi wa Kigali kuwa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2017.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw