REGISTRATION

about

Latest news

Imyiteguro y’ibirori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda igeze kure

Abakobwa bazatoranywamo Nyampinga w’u Rwanda bamaze iminsi mu mwiherero uri kubera mu Mujyi wa Nyamata, barahabwa amasomo akubiyemo ubumenyi mu byiciro bitandukanye.

Umwiherero uri kubera kuri Golden Tulip Hotel mu Mujyi wa Nyamata, watangijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2018.

Abakobwa bose uko ari 20, buri wese afite intego yo gutsinda uhereye ku bizimini byanditse n’indi mikoro bazahabwa mu mwiherero. Mu byo bigishwa umunsi ku wundi harimo amasomo abategura byimbitse ku byerekeye kumenya umuco, ubumenyi bw’Isi, amateka y’u Rwanda, ubukungu, kwihangira imirimo, kumenya guhanga udushya n’ibindi bitandukanye.

Mu minsi bamaze mu mwiherero, banitabiriye ibikorwa by’imyidagaduro birimo kureba imikino iherutse kuba kuwa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2018, Rayon Sports ikina na Lydia Ludic y’i Burundi. Undi wabaye ku Cyumweru, tariki 11 Gashyantare 2018 aho APR FC yakiriye Anse Réunion FC yo mu Birwa bya Seychelles.

Aba bakobwa kandi bakorewe isuzuma no kureba uko ubuzima bwabo buhagaze aho bari mu mwiherero mu Mujyi wa Nyamata ; bamwe bagaragaje ubwoba bukomeye batinya urushinge.

Isuzuma ryakozwe n’abanga b’inzobere mu gupima indwara zinyuranye zikunze kuzahaza ubuzima bwa muntu haba umuvuduko w’amaraso, umutima n’izindi zitandukanye. Basuzumiwe ku Bitaro bya Nyamata mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Gashyantare 2018.

Isuzuma bakorewe ryari rigamije ‘kubakorera ibizamini byose bigaragaza uko ubuzima bwabo buhagaze’ mu rwego rwo kurushaho kumenya uko bakwiye gufatwa mu mwiherero w’iminsi cumi n’ine barimo mu Mujyi wa Nyamata.

Ibyo bamaze kwigishwa kugeza ubu, birimo kumenya indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, uruhare rw’umugore mu rugamba rwo kwibihora ndetse ubu batangiye gushyirwa mu matsinda bakigishwa kumenya kuvugira mu ruhame no gusobanura imishinga yabo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Gashyantare 2018 bakoze imyitozo yo kwiga intambuko nziza iranga ba Nyampinga ndetse bitoza uko bazeruka mu birori nyamukuru ; bize imbyino gakondo za Kinyarwanda n’izigezweho muri iki gihe.

Irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda rizasozwa ku itariki ya 24 Gashyantare 2018, ibirori bizabera muri Kigali Convention Centre.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw