REGISTRATION

about

Latest news

Abazatorwamo Nyampinga w’u Rwanda batangiye umwiherero i Nyamata

Abakobwa 20 bazatoranywamo Nyampinga w’u Rwanda mushya batangiye umwiherero bazamaramo ibyumweru bibiri bahabwa amasomo n’ubumenyi mu byiciro bitandukanye.

Umwiherero uri kubera kuri Golden Tulip Hotel mu Mujyi wa Nyamata, watangijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2018. Abakobwa bose uko ari 20 bavuga ko biteguye neza kwakira amasomo n’inyigisho bazahabwa n’abantu batandukanye mu gihe cy’ibyumweru bibiri bazamara mu Karere ka Bugesera.

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up yavuze ko aba bakobwa bazagenda bakira abantu batandukanye basanzwe bafatiraho urugero ndetse bakanasobanurirwa byimbitse imimerere ya Nyampinga u Rwanda rwifuza muri iki gihe.

Abakobwa bazahabwa inyigisho zizibanda ahanini ku muco, ubumenyi bw’Isi, amateka y’u Rwanda, ubukungu, kwihangira imirimo, kumenya guhanga udushya n’ibindi bitandukanye.

Ubu bahawe ibyumba aho babiri bashyizwe muri kimwe gusa bazajya bahinduranya buri munsi itatu mu rwego rwo gusuzuma imibanire yabo, ibi nabyo biri mu bizatangirwa amanota.

Mbere yo kwinjira mu mwiherero nyir’izina, buri mukobwa yambuwe telefone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bishobora kuba byamuhuza ntakurikirane amasomo n’inyigisho zizajya zitangwa.

Abakobwa bazajya bahabwa telefone inshuro nke ndetse nabwo bazikoreshe mu buryo buzwi neza n’ababakurikirana umunsi ku munsi mu mwiherero bagiye kumaramo iminsi cumi n’ine.

Mbere yo guhaguruka i Kigali berekeza i Nyamata, aba bakobwa babanje gusura icyiciro cya Rwandamotor ahaparitse imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki Baleno izahabwa uwahize abandi mu buranga n’ubuhanga mu 2018.

Iyi modoka yakozwe n’uruganda Suzuki rwo mu Buyapani, yaguzwe na Banki ya Cogebanque ari nayo muterankunga mukuru w’irushanwa rya Miss Rwanda. Ifite agaciro ka miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe iyahawe Iradukunda Elsa yaguzwe miliyoni 15.

Amwe mu mafoto y’umunsi wa mbere mu mwiherero

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw