REGISTRATION

about

News

Wa munsi urageze,Miss Rwanda 2014 agiye kumenyekana

Kuwa Kabiri tariki ya 11 Gashyantare 2014 nibwo aba bakobwa bose bahurijwe hamwe muri La Palisse Hotel i Nyandungu bahita batangira umwiherero(boot camp) aho bavuye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gashyantare bakomereza i Gashora ari naho bazamara iminsi yabo isigaye mbere gato y’irushanwa nyirizina.

Iki gikorwa gitegurwa na Minisiteri y’umuco na siporo ifatanyije na East African Promoters hamwe na Rwanda Inspiration Back Up, cyatangiriye mu ntara zose z’ u Rwanda aho buri ntara n’Umujyi wa Kigali byabashije gutoranya abakobwa 3 babahagarariye.

Amwe mu mafoto y’abakobwa bose bahatanira iri kamba rya Miss Rwanda 2014
Aha bari luri la palisse hotel i Nyandungu

Mu gihe gisaga iminsi 10, abakobwa bari muri iri rushanwa bari mu myitozo aho batozwa ku bintu bitandukanye harimo kuvuga mu ruhame, gutambuka neza, kwifotoza,kuba neza nabandi,kwihangira imirimo,kwirinda inda z’indaro,amateka y’igihugu no guhugurwa ku muco gakondo nyarwanda n’ibindi.



Andi mafoto ya ba Nympinga bose,aha bari kuri la palisse hotel i Gashora

Tubibutse ko gutora aba bakobwa binyuze kuri interineti na sms bikomeje , aho ushobora guha amahirwe umukobwa wifuza ko yakwegukana iri kamba unyuze ku rubuga rwa www.missrwanda.rw, maze ukajya ahanditse “online voting†, maze ugakanda ahanditse “vote’ mu ifoto y’umukobwa ushaka guha amahirwe. Gutora kuri telefone mu buryo bwa SMS byo bikaba bikorwa handikwa umubare uranga umukobwa wahisemo maze ukohereza kuri 8787.Birasozwa uyu munsi i saa sita z’ijoro.

Ejo tariki ya 22 Gashyantare nibwo umwe muri aba bakobwa azambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2014 agasimbura Mutesi Aurore wari Miss Rwanda kuva mu 2012.Bimwe mu bihembo azahabwa harimo imodoka,akayabo ka miriyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda,ama ticye y’indege agana ku mugabane w’uburayi nibindi.

Ibirori bizatangira i saa kumi nimwe kuri Petit Stade i Remera kwinjira ni 10 000 na 5 000 ahandi hose hasigaye.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw