REGISTRATION

about

News

Umwiherero w’abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2014 mu mafoto

Mu mwiherero wa banyampinga bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2014 ugeze ku munsi wawo wa Gatandatu.Umunsi ku munsi aba bakobwa baba bafite gahunda zitandukanye zibafasha gukarishya ubumenyi mu iri rushanwa barimo.Ubu berekeje i Gashora mu rwego rwo guhindura ikirere ndetse no kurushaho kwitegura umunsi wa nyuma wiri rushanwa.
Reba amwe mu mafoto agaragaza gahunda zabo za buri munsi ;



Iyo babyutse mu gitondo babanza gukora imikino ngororangingo babifashwa n’abarimu b’inzobere mu kugorora ingingo


Iyo hamaze gucya bahabwa amwe mu masomo ajyanye no gutambuka neza no kuvuga mu ruhame (catwalk and Public speaking).

Bitewe na gahunda y’umunsi bagira abatumirwa baza kubaganiriza cyangwa nabo bagasohoka bakajya mu ngendoshuri

Aha bifoje bari kumwe n’umutumirwa wari uvuye muri RDB amaze kubaganiriza

Aha bari basuye IPRC ku Kicukiro aho basobanuriwe ku bumenyingiro no ku masomo atangwa muri iki kigo
basuye no ku cyicaro gikuru cya Cogebank basobanurirwa kuri serivisi zitangwa niyi banki.
Uretse ibijyanye n’amasomo bahabwa ndetse na gahunda zitandukanye za buri munsi bagira n’umwanya wo kuruhuka bakaganira ndetse bakanishimisha

Aha bari muri Century Cinema bareba zimwe muri filimi nshya ziba zasohotse mu rwego rwo kuruhuka mu mutwe
Mbere yuko bajya kuruhuka dore ko buba bunije,bafatira amafunguro hamwe maze buri wese akaruhuka anitegura gahunda y’umunsi ukurikiyeho

Tubibutse ko gutora aba bakobwa bikomeje kugirango hazaboneke uwegukana iri kamba rya Miss Rwanda 2014 kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Gashyantare kuri Petit stade i Remera guhera i saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Kubatora ni ukwandika umubare w’uwo ushaka guha amahirwe maze ukohereza ubutumwa kuri 8787 cyangwa ukajya kuri uru rubuga maze ukareba ahandite "Online voting",maze ugakanda ahanditse "Vote"mu ifoto.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw