REGISTRATION

about

News

Umunsi wa gatatu w’abakobwa bari mu mwiherero wa Miss Rwanda 2014

Umwiherero w’abakobwa 15 bahatanira umwanya wa Miss Rwanda 2014 urakomeje, uyu ni umunsi wabo wa gatatu bari muri la palisse hotel.

Uyu munsi mu mwiherero abakobwa baganirijwe n’abashyitsi baturutse muri Ministeri y’umuco na siporo ku ndangagaciro za nyampinga mu muco nyarwanda.

Muzehe Nsanzabaganwa Straton yaganirije aba bakobwa k’umuco Nyarwanda

Ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango nayo yatanze ikiganiro kuri uyu munsi wa gatatu w’umwiherero.


Umutumirwa wavuye muri Ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango nawe yabaganirije
Andi masomo bahabwa ni ajyanye n’imikino ngororangingo,kuvuga m’uruhame ndetse no gutambuka neza.


Habineza Jean Michel yigisha abakobwa ibjyanye no kuvuga mu ruhame (Public speaking)


Aha bigishwaga gutambuka neza

Uyu mwiherero wigisha kandi aba bakobwa kubana neza dore ko baba bahuye ari benshi kandi banaturutse mu ntara zitandukanye z’igihugu.


Imwe mu mikoro bahabwa ituma babasha kwegerana no gukuza umubano

Mugihe hagitegerejwe kuzatangazwa uzahiga abandi akegukana ikamba rya Miss Rwanda 2014, buri wese rakangurirwa guha amahirwe umukobwa yifuza ko yaba Miss Rwanda 2014 amutora kuri telephone igendanwa cyangwa kuri uru rubuga.


Nyuma y’amasomo banyuzamo bakanasabana,aha bari kumwe na Sandra Teta umuyobozi wabo n’umutumirwa wavuye muri ministeri

•Gutora kuri SMS bizajya bikorwa handikwa umubare w’umukobwa ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukohereza kuri 8787.
E.g : wandika 30 ukohereza kuri 8787

•Gutora k’urubuga rwa Miss Rwanda ni ukujya kuri www.missrwanda.rw ugakanda ahanditse “Online Voting†maze ugakanda ahanditse “Vote†mu ifoto y’umukobwa ushaka gutora.

Tubibutse ko aba bakobwa bose uko ari 15 bagiye baturuka mu ntara zose z’igihugu n’umujyi wa Kigali,tariki ya 22 Gashyantare nibwo hazamenyeka uwahize abandi mu birori bizabera muri Petit stade i Remera guhera i saa kumi n’ebyiri (5pm)

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw