REGISTRATION

about

News

Umujyi wa Kigali ku isonga mu kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2014

Mugihe hashize ibyumweru bibiri hatangijwe kumugaragaro gahunda yo kwiyandikisha ku bazarushanwa muri Miss Rwanda 2014, aho kwiyandikishwa bikorerwa mu ntara zose z’igihugu,Umujyi wa Kigali kugeza ubu niwo uri kuza ku Isonga kurusha izindi ntara.

Kwikubitiro umukobwa w’umunyeshuri utuye mu murenge wa Remera,akarere ka Gasabo,intara y’umujyi wa Kigali,niwe wabimburiye abandi kwiyandikisha.Uyu mukobwa yiyandikishije kuwa kabiri tariki 12 Ugushyingo 2013 saa kumi nimwe n’iminota mirongo itatu nirindwi n’amasegonda cumi nabiri (17h 37’ 12†).

Umujyi wa Kigali kandi kugeza ubu niwo ufite umubare munini w’abakobwa bamaze kwiyandikisha, hagakurikiraho intara y’uburengerazuba.


Ngiryo ikamba rizambikwa Miss Rwanda 2014

Kwiyandikisha bikorwa buri munsi mu masaha y’akazi ku biro by’umuyobozi w’Umuco na Siporo muri buri Karere,ku mashami ya Cogebank mu turere twa Rubavu,Musanze,Muhanga,Rwamagana na Huye.Abari Kigali ni Ku Gisimenti cyangwa ku biro bya EAP mu igorofa ryo kwa Ndamage ahandi ni kuri uru rubuga ndetse no kuri Telefone igendanwa wandika , *878# ugakanda Yes maze ugakurikiza amabwiriza.Kwiyandikisha ni ubuntu.

Iyo ni HYUNDAI I10 Grand nayo izahabwa Miss Rwanda 2014

Ibisabwa kugirango wiyandikishe :
• Kuba uri umunyarwandakazi
• Kuba ufite imyaka iri hagati ya 18 na 24 y’amavuko
• Kuba wararangije amashuri yisumbuye
• Kuba uzi Ikinyarwanda nurundi rurimi hagati y’igifaransa n’icyongereza
• Indeshyo 1,70 m
• Ibiro 46-65 kgs
• Kuba utarigeze wibaruka,kuba udatwite no kuba utabiteganya mu mwaka uzatorerwa mugihe waba ubaye Nyampinga w’uRwanda.
• Kuba wa guma mu Rwanda mugihe byibuze cy’umwaka umwe uramutse ubaye Nyampinga w’uRwanda
• Kuba witeguye kudateganya gushyingirwa mugihe cy’umwaka wambaye ikamba rya Nyampinga w’uRwanda
• Kuba witeguye guhagararira u Rwanda aho uri hose mugihe ukenewe
• Kuba witeguye kubahiriza amategeko n’amabwiriza byashizweho

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw