REGISTRATION

about

News

Umuhoza Sharifa ,Mutesi Jolly ,Ndaruhutse Kwizera Peace nibo bafite amajwi menshi kano kanya kuri SMS VOTING

Nyuma y’igikorwa cyo gutoranya abakobwa bazaserukira buri Ntara n’umujyi wa Kigali, Kuri ubu irushanwa ryo gushaka Nyampinga w’u Rwanda 2016 ryageze mu kindi cyiciro cyo gutora bikozwe n’Abanyarwanda hifashishijwe ubutumwa bugufi "SMS", aho kugeza ubu Umuhoza Sharifa na Mutesi Jolly batangiye kwereka igihandure abandi mu gutorwa cyane.

Umuhoza Sharifa, umwe mu bakobwa bane baserukiye Intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda uyu mwaka niwe uri ku isonga kugeza ubu mu bamaze gutorwa n’abantu benshi hifashishijwe telefoni.

Umuhoza Sharifa uri ku isonga afite amajwi 1218 y’abamaze kumutora akaba arusha Jolly umukurikiye amajwi agera ku 31.

Usibye uyu Sharifa umukurikira ni Mutesi Jolly wanatangariwe cyane ubwo yatorerwaga guhagararira Intara y’Uburengerazuba aho yavuze aho akomoka, akavuga ibisekuruza kugera ku Mwami Kigeli IV Rwabugiri bigatungura benshi uburyo ashabutse.

Mutesi Jolly wa kabiri mu majwi kugeza ubu afite 1187 aho arusha Peace umukurikiye amajwi 225.

Ku rutonde rwashyize hanze n’abategura iri rushanwa nyuma y’aba bakobwa babiri bakomeje guhiga abandi mu gutorwa cyane hakurikira Ndaruhutse Kwizera Peace ufite amajwi 962, uyu nawe akaba ari umwe mu bakobwa bazwi cyane ugereranyije n’abo bahanganye cyane ko n’ubushize yari yabashije kuza mu ba mbere aho yagizwe kimwe mu bisonga bya Nyampinga w’u Rwanda.

Mu bakobwa bakomeje kuza imbere mu gutorwa n’abantu benshi harabanza Umuhoza Sharifa, Mutesi Jolly, Ndaruhutse Kwizera Peace,Mutoni Balbine, Kaneza Nickita, Umutoni Habimana Pascaline mu gihe ku rutonde abari inyuma ari Mpogazi Vanessa,Abi Gaelle Gisubizo, Kayigirwa Ange, Naima Rahamatali, na Uwamahoro Solange.

Nyuma y’aho mu mpera z’icyumweru gishize ku wa gatandatu hari hatahiwe Intara y’Umujyi wa Kigali mu bikorwa by’ijonjora ry’ibanze, abategura iri rushanwa rya Miss Rwanda ku wa mbere bagaragaje nimero ya buri mukobwa azajya atorerwaho muri 25 batoranyijwe ndetse banatangaza uburyo rukumbi bwemewe bwo gutora abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2016
Buri mukobwa muri 25 batsindiye guserukira Intara zabo yahawe umubare umuranga mw’irushanwa ari nawo abantu bazajya bamutora bifashisha ndetse kugeza ubu igikorwa cyo gutora kikaba kiri cyarafungurwe ku mugaragaro ku wa 25 Mutarama 2016, saa sita z’amanywa.

Uko guha ijwi umukobwa wifuza bikorwa

Kugirango uwifuza gutora atange ijwi rye hifashishwa telefoni aho ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika ijambo MISS ugasiga akanya ugakurikizaho nimero y’umukobwa ugiye gutora nk’uko twazigaragaje hejuru muri iyi nkuru hanyuma ukohereza ubutumwa bwawe kuri nimero 1718.

Ubu buryo bwo gutora bwemewe ku mirongo y’ibigo byose by’itumanaho bikorera mu Rwanda.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw