REGISTRATION

about

News

Umubare wabiyandikisha muri Miss Rwanda 2014 kuri Telefone ukomeje kwiyongera

Nyuma y’iminsi micye hatangijwe gahunda yo kwiyandikisha mu irushanwa rya Miss Rwanda 2014,kugeza ubu abiyandikisha kuri Telefone nibo benshi ugereranije nabari kwiyandikisha mu bundi buryo bwateganijwe.

Ubusanzwe kwiyandikisha bikorwa buri munsi mu masaha y’akazi ku biro by’umuyobozi w’Umuco na Siporo muri buri Karere,ku mashami ya Cogebank mu turere twa Rubavu, Musanze, Muhanga, Rwamagana, Huye.Abari Kigali ni Ku Gisimenti cyangwa ku biro bya EAP mu igorofa ryo kwa Ndamage ahandi ni kuri uru rubuga ndetse no kuri Telefone igendanwa wandika *878 # ugakanda Yes maze ugakurikiza amabwiriza.

Iri kamba rizambikwa umwe mu bamaze kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2014

Kwiyandikisha byatangiye ku itariki ya 11 Ugushyingo 2013, bigakorwa ku bushake kandi nta kiguzi kuko no kuri Telefone ari ubuntu.

Abiyandikisha bagomba kuba bujuje ibi bisabwa :
• Kuba uri umunyarwandakazi
• Kuba ufite imyaka iri hagati ya 18 na 24 y’amavuko
• Kuba wararangije amashuri yisumbuye
• Kuba uzi Ikinyarwanda nurundi rurimi hagati y’igifaransa n’icyongereza
• Indeshyo 1,70 m
• Ibiro 46-65 kgs
• Kuba utarigeze wibaruka,kuba udatwite no kuba utabiteganya mu mwaka uzatorerwa mugihe waba ubaye Nyampinga w’uRwanda.
• Kuba wa guma mu Rwanda mugihe byibuze cy’umwaka umwe uramutse ubaye Nyampinga w’uRwanda
• Kuba witeguye kudateganya gushyingirwa mugihe cy’umwaka wambaye ikamba rya Nyampinga w’uRwanda
• Kuba witeguye guhagararira u Rwanda aho uri hose mugihe ukenewe
• Kuba witeguye kubahiriza amategeko n’amabwiriza byashizweho

Kwiyandikisha biracyakomeje kuko amajonjora mu ntara azatangira tariki ya 28 Ukuboza 2013,Ntucikwe !!

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw