REGISTRATION

about

News

RUBAVU :Ministri Joseph Habineza arashimira urwego n’impinduka biri kuranga itegurwa rya Miss Rwanda 2015-Abatsinze mu burengerazuba.

Nyuma yaho irushanwa ryo gutoranya Nyampinga w’u Rwanda wa bibiri na cumi na gatanu (Miss Rwanda 2015)mu rwego rw’intara bitangirijwe I Musanze,kuri iki cyumweru tariki ya 11 Mutarama 2015 I Rubavu niho hari hatahiwe nk’intara y’uburengerazuba,ahari n’intumwa za Ministeri y’umuco na Siporo ziyobowe na Bwana Joseph Habineza nk’umushyitsi mukuru.

Nkuko bisanzwe hose igikorwa mu masaha ya saa munani(14h00) nibwo kiba gitangiye,ni nako byagenze I Rubavu aho 16 mubakobwa biyandikishije baje gutoranywamo batanu bagenda bava muri buri ntara.

Ku isaha ya saa munani n’iminota cumi n’itani nibwo aba bakobwa batangiye kwifotoza imbere y’ibitangazamakuru bitandukanye,baranapimwa mu rwego rwo kureba uburebure n’ibiro biba bisabwa uhataninira Nyampinga(Kanda hano usome ibisabwa) ,aho bakomerezaga mucyumba kibahuza n’abacamanza batatu babaga bategereje kubanyuzamo ijisho no kubabaza koko ngo barebe urwego bariho,maze Aline Gahongayire ,John Bunyeshuri,na Mike Karangwa baguha “Yes/Yego” nyinshi ugatambuka “No/Oya” zaba nyinshi ugasobanurirwa impamvu ugataha.

Iki gikorwa cy’I Rubavu kikaba cyoroheye abatanga amanota ugereranije n’ahari hahabanjirije wabonaga impande zombi z’ababaza n’ababazwa aho kwakira gutsinda cyangwa gutsindwa byari mu rwego rwa kinyamwuga.Abazahagararira Intara y’Uburengerazuba ni :Igihozo Sabrina(No.11),Gasana Darlene(No.12)Umutoniwase Clombe(No.17),Mutoniwase Flora(16),

Nyuma yo kuvuga abatsinze,Ministri w’umuco na Siporo Joseph Habineza bita “Joe”wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa,akaba yahise aganira n’itangazamakuru ndetse na ba Nyampinga 5 bazahagararira iyi ntara,maze mubyo yakunze kugarukaho akaba ari ukwishimira impinduka nyinshi zagiye zibaho zigatuma ubu gutora Nyampinga w’u Rwanda no kumufasha kugera ku ntego ze bisigaye ari byiza ugereranije na mbere.Ministri Habineza ati “Ntawabura kwishimira intambwe igenda iterwa mu gutegura no gukomeza gufasha Miss /Nyampinga ,ndetse bimwe mu bintu bibiri byerekana impinduka naho ubu ababyeyi n’abandi barezi batiyumvishaga igisobanuro cyo kwitwa Nyampinga bakabifata ukundi ariko ubu nibo babaherekeza,ikindi ni abaterankunga barimo kwiyongera kandi neza”.

Umwe mubabyeyi wari waje gushyigikira umukobwa wabo ndetse n’abandi bantu batanu bavuye mu muryango we ,batuganirije ko koko kera ibyo nabo batabyiyumvishaga ,ariko ubu basobanukiwe ko ari ibikorwa nk’ibindi byose bifitiye akamaro igihugu ari nayo mpamvu baje gushyigikira umukobwa wabo wabashije no gutambuka.N’ikiniga kinshi nawe ati : “ Mu kuri biranshimishije gutsinda ariko cyane cyane abaje kunshyigikira ,nzahatana kugeza ku rwego rw’igihugu,kandi ndemeranya na Minister”.

Twibutse ko gushaka abandi bakobwa bahagarariye izindi ntara 3 zisigaye bizakomeza muburyo bukurikira Huye-Rwamagana –Kigali.

AMWE MU MAFOTO YARANZE ITORANWA RY’I RUBAVU/ :

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw