REGISTRATION

about

News

Nyampinga w’u Rwanda 2016 ni Mutesi Jolly (Amafoto)

Ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda ryambitswe Mutesi Jolly w’imyaka 19 y’amavuko ureshya na 1.75, akaba ari mu bari bahagarariye Intara y’Uburengerazuba. Igisonga cya Kabiri cyabaye Mpogazi Vanessa naho igisonga cya mbere kiba Kwizera Peace Ndaruhutse.
Irushanwa ryatangiye kuwa 9 Mutarama 2016 i Musanze, ahabereye igikorwa cyo gutora abakobwa bane bahagarariye Intara y’Amajyaruguru.

Mu Ntara y’Amajyaruguru hatowe Uwamahoro Solange, Umuhoza Sharifa, Majyambere Sheillah, na Harerimana Umutoni Pascaline.

Bidatinze izindi Ntara zaje gukurikiraho maze mu Burengerazuba hatorwa Umutoni Balbine,Umuhumuriza Usanase Samantha na Mutesi Jolly.

Hakurikiyeho Intara y’Amajyepfo , yari ihagarariwe na Karake Umuhoza Doreen, Umutoniwabo Cynthia, Isimbi Eduige na Nasra Bitariho.

Naho Intara y’u Burasirazuba hatorwa Nikita Kaneza, Akili Delyla, Ariane Uwimana, Abi Gaelle Gisubizo na Uwase Rangira Marie d’Amour.


Amajonjora yasorejwe i Kigali ku itariki ya 23 Mutarama 2016 ahatowe abakobwa icyenda : Mpogazi Vanessa, Ange Kaligirwa, Mutesi Eduige, Mutoni Jeanne, Ashimwe Fiona Doreen, Kwizera Peace Ndaruhutse, Umunezero Olive, Ikirezi Sandrine na Naima Rahamatali (waje kwivana mu irushanwa).


Abari bagize akanama nkemurampaka muri Miss 2016 ni Mike Karangwa, Umubyeyi Clotilde, Betty Sayinzoga, Gilbert Rwabigwi na Muvunanyambo Apollinaire.

Ku isaha ya saa yine n’iminota 35 nibwo akanama nkemurampaka kemeje ko umukobwa witwa Mutesi Jolly ari we ubaye Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2016.

Yahise ahabwa imodoka nziza yo mu bwoko bwa Suzuki SX4, umushahara w’amafaranga ibihumbi magana inani (800,000frw) bivuze ko ku mwaka azajya aba yahawe miliyoni 9 n’ibihumbi Magana atandatu (9,600,000Rwf) hakiyongeraho n’ibindi bihembo bitandukanye.

UKO IGIKORWA CYAGENZE

Iki gikorwa gitegurwa na Rwanda Inspiration Back Up ifatanyije na Minisiteri y’Umuco na Siporo, Cogebanque n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ryazengurutse mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali hatoranywa abeza kandi b’abahanga kurusha abandi. Ku rwego rw’igihugu ubu hasigayemo abakobwa 15 bari guhatanira umwanya wa mbere.

Abakobwa 15 bahataniye Miss Rwanda ni :

1. Akili Delyla

2. Isimbi Eduige

3. Karake Umuhoza Doreen

4. Kwizera Ndaruhutse Peace

5. Mpogazi Vanessa

6. Mujyambere Sheilla

7. Mutesi Eduige

8. Mutesi Jolly

9. Mutoni Balbine

10. Mutoni Jane

11. Umuhoza Sharifa

12. Umutoniwabo Cynthia

13. Uwamahoro Solange

14. Uwase Rangira Marie D’Amour

15. Uwimana Ariane

Muri iyi minota Dj ari kuvanga imiziki ari nako abafana basimbukira hejuru n’ibyapa biriho amafoto y’abakobwa bashyigikiye. Buri wese ari kwerekana ko uwe ari we ugomba gutsinda.

MC Claude Kabengera ahamagaye abakobwa 15 ngo biyerekane bwa mbere. Aba bakobwa babanjirijwe n’abakaraza , nyuma buri wese agiye gutambuka imbere y’akanama nkemurampaka abazwa ibibazo.

Abakobwa bose uko ari 15 bari kubazwa ibibazo mu Kinyarwanda n’Icyongereza.

Abakobwa bari kwiyerekana mu mwambaro w’ibirori, nyuma abagize akanama nkemurampaka baratangaza batanu ba mbere batoranywamo Nyampinga w’u Rwanda.

Abakobwa batanu bagize amahirwe yo kugera mu cyiciro cya nyuma :

1.Kwizera Ndaruhutse Peace
2.Mpogazi Vanessa
3.Mutesi Jolly
4.Umuhoza Sharifa
5.Uwase Rangira Marie D’Amour

Hagezweho umurishyo w’ingoma, abakaraza bo mu Itorero Imena riri gususurutsa ibirori mu gihe akanama nkemurampaka kagiye kwiherera bwa nyuma gateranye amanota ari nayo ashingirwaho mu gutangaza Nyampinga w’u Rwanda.

Abakobwa batsinze ni :

- Kwizera Peace Ndaruhutse : Miss Photogenic

- Umuhoza Sharifa : Miss Popularity

- Mutoni Jane : Miss Heritage

- Uwimana Ariane : Miss Congeniality

- Umuhoza Sharifa : Igisonga cya Kane

- Uwase Rangira Marie D’Amour : Igisonga cya Gatatu

- Mpogazi Vanessa : Igisonga cya Kabiri

- Kwizera Peace Ndaruhutse : Igisonga cya Mbere

- Mutesi Jolly : Nyampinga w’u Rwanda


address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw