REGISTRATION

about

News

Nyampinga bivuga iki mu muco Nyarwanda ?

Mu Rwanda hari gutegurwa irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2014 aho abakobwa batari bake bakomeje kwiyandikisha kugirango bazahatanire iri kamba.Nubwo abenshi biyandikisha bamwe mu banyarwanda ntibarasobanukirwa neza icyo Nyampinga aricyo cyangwa ibisabwa kugirango umuntu runaka yitwe Nyampinga.

Buri rushanwa rya Miss rigenda rigira amabwiriza hagendewe ku ndagagaciro n’umuco wa buri gihugu.Mu Rwanda naho hategurwa iri rushanwa ahanini hagendewe ku mabwiriza ndetse nindagagaciro ziranga umukobwa w’u Rwanda.

Mu kiganioro na Mzee Nsanzabaganwa Straton umujyanama mu nteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco yatubwiye ko kuri we Nyampinga ari umukobwa w’ingeso nziza cyangwa umukobwa w’umutima.

Nsanzabaganwa Straton umujyanama mu nteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco

Nsanzabaganwa kandi avuga ko mugutora nyampinga hajya hagenderwa ku bintu bikurikira aribyo :
• Umukobwa w’ingeso nziza cyangwa umukobwa ufite umuco n’uburere
• Umukobwa ujijutse ,uzi aho isi igeze kandi akamenya no kubisobanurira abandi.Kuba azi gukoresha iterambere rigezweho ndetse azi n’ indimi kuburyo abasha kuganira nabandi adategwa.
• Umukobwa ufite uburanga cyangwa ubwiza bugaragara inyuma.Kuriwe uburanga burimo kuba umukobwa ashinguye,afite munda hahehemutse,amaguru meza, amaboko agororotse,aseka neza,nibindi bigaragaza umukobwa uryoheye ijisho.

Yasoje anagira inama umukobwa uzatorwa aho amusaba kubera bagenzi be intangarugero mukugira ingeso nziza,kuba intangarugero muby’ubwenge no kuvugira bagenzi be ndetse akanaba indongozi mubijyanye n’isuku no gusa neza bya gikobwa.

Hyundai I10 Grand izahembwa Miss Rwanda 2014 ifite agaciro ka 13 000 000 Rfw

Kwiyandikisha bikorwa buri munsi mu masaha y’akazi ku biro by’umuyobozi w’Umuco na Siporo muri buri Karere,ku mashami ya Cogebank mu turere twa Rubavu,Musanze,Muhanga,Rwamagana,Huye.Abari Kigali ni Ku Gisimenti cyangwa ku biro bya EAP mu igorofa ryo kwa Ndamage ahandi ni kuri uru rubuga ndetse no kuri Telefone igendanwa wandika *878# ugakanda Yes maze ugakurikiza amabwiriza.
Kwiyandikisha birakomeje kandi bikorwa kubuntu.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw